00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ‘Pay with Equity’ n’amakarita ya Equity Bank biri gufasha kwishyurana mu minsi mikuru

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 December 2024 saa 09:11
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda Plc ikomeje gufasha abakiliya bayo kuryoherwa n’iminsi mikuru, ibafasha kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafaranga byihuse hifashishijwe uburyo bwiswe ‘Pay with Equity/Equity Fasta Fasta’ n’amakarita atandukanye iyi banki ifite afasha abantu kutajya gutonda imirongo ku mashami y’iyi banki.

Pay with Equity ni uburyo bw’ikoranabuhanga Equity Bank Rwanda Plc iha abacuruzi bakabukoresha bishyurwa n’abakiliya babo ku bicuruzwa baguze cyangwa serivisi bahawe.

Uwishyura n’uwishyurwa baba bafite konti muri Equity Bank Rwanda Plc ihujwe na telephone. Umucuruzi ashyirwa muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, bakamuha code ihujwe na konti ubundi akajya yishyurwa mu buryo busanzwe hakurikijwe amabwiriza.

Umukozi ushinzwe serivisi z’amakarita n’ibijyanye no kwishyura banki muri Equity Bank Rwanda Plc, Iribagiza Rose ati “Twabishyizeho kugira ngo abakiliya bose bahabwe serivisi mu buryo bworoshye haba uwibagiwe ikarita, ushaka kwishyura akoresheje telefone ye wenda kuko amafaranga yari afite ku ikarita yashize, bose babone serivisi byihuse.”

Pay with Equity ni uburyo bukomeje kwitabirwa cyane n’abacuruzi batandukanye bo mu Rwanda kuko abagera ku 5000 bishyurwa binyuze muri ubwo buryo bwifashisha telefone.

Uretse Pay with Equity, Equity Bank Rwanda Plc ifite uburyo bubiri bw’amakarita itangaza ko abakiliya bayo bashobora gukoresha.

Harimo amakarita (debit cards) atuma umuntu akoresha amafaranga afite kuri konti ye, wajya kwishyura igicuruzwa ukayikoza ahabugenewe amafaranga akavaho.

Hari andi makarita (credit cards) aba ariho amafaranga Equity Bank Rwanda Plc iba yarakugurije uba uzishyura, ariko umunyamuryango wa banki agahabwa umubare runaka umufasha muri gahunda yifuza, akishyura gusa amafaranga yakoreshe.

Ayo makarita arimo nka Visa Infinite card, Classic card, Visa Gold card, Visa Platinum card, na Proprietary card mu gihe ku makarita akugoboka nta mafaranga ufite kuri konti, Equity Bank Rwanda Plc ifite azwi nka Visa Classic card na Visa Gold card.

Yemewe ku masoko yose yo mu Rwanda n’ayo ku rwego mpuzamahanga, Equity Bank Rwanda Plc ikaba yaritaye cyane ku Madolari kuko iyo ufite ikarita y’amadolari ya Visa Gold card bikorohereza ku masoko mpuzamahanga.

Akoreshwa mu buryo butandukanye haba ku tumashini twabigenewe (POS), kugura ibintu bitandukanye mu masoko ari ku Isi hose, kwishyura hifashishijwe internet, ATM cyangwa umuntu agafashwa n’aba-agent bari hirya no hino mu Rwanda.

Ni uburyo bwo kwishyura bufite inyungu nyinshi ku muntu ubukoresha, kuko buririhuta ndetse burizewe.

Bufasha abakiliya bavunjisha guhererwa ku biciro byiza, nta mafaranga umuntu asabwa ya serivisi mu gihe agiye kuvunjisha cyangwa kwishyura, ubu buryo bukaboneka ku bibuga by’indege hafi ya byose umuntu ashobora gutemberera.

By’umwihariko nk’ikarita ya Equity Infinite iha uyifite uburenganzira bwo kwinjira no kuryoherwa n’amafunguro n’ibindi byiza byo muri ‘VIP Lounge’ ziboneka ku bibuga by’indenge birenga 1200 ku Isi hose.

Iribagiza Rose ati “Icyo ukora umanura (download) ‘application’ ya VISA ukareba ikibuga cy’indege cyagenewe gufasha abafite Visa Infinite card, ubundi ugahabwa serivisi ushaka zagenewe abakiliya b’icyubahiro. Ikindi iyi karita itanga ubwishingizi bw’ubuvuzi mpuzamahanga n’ubujyanye n’urugendo.”

Ni uburyo Equity Bank Rwanda Plc yageneye abantu bose nta n’umwe uhejwe kuko iki kigo cy’imari kigaragaza ko ufite konti muri iyi banki wese, yemerewe gusaba gukoresha ubu buryo bugezweho kuri buri shami ryayo mu gihugu, bakayimuha mu gihe gito.

Ni amakarita yizewe cyane ku bijyanye n’umutekano, ndetse akaba yakoreshwa ku Isi yose.

Kubera ko ibyago bidateguza mu gihe waba utaye iyo karita, byihuse uhita uhamagara imirongo ya Equity Bank Rwanda Plc ya 0788190000 na 4555, cyangwa ugakoresha ‘application’ ya Equity Bank mu gufunga ikarita yawe by’igihe gito

Equity Bank Rwanda Plc yemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2011 ari na bwo yatangiye gukora, ikaba ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

Ifite amashami 36 mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ikagira aba-agent barenga 4500, abacuruzi barenga 1700 bishyurwa hakoresheje imashini yabugenewe ya POS, ibyuma bya ATM 66 n’abacuruzi bagera 5000 bishyurwa binyuze muri ubwo buryo bwa “Pay with Equity”.

Iyi karita iha uyifite uburenganzira bwo kwinjira no kuryoherwa n’amafunguro n’ibindi byiza byo muri ‘VIP Lounge’ ziboneka ku bibuga by’indenge birenga 1200 ku Isi hose
Abacuruzi bagera kuri 5000 mu Rwanda bishyurwa hifashishijwe uburyo bwa 'Pay with Equity'
Pay with Equity ni uburyo bw'ikoranabuhanga bukomeje gufasha abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe telefone
Iyi karita ya Gold Credit Card igufasha kuba wakwishyura mu Madolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .