00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwa BPR bwagufasha kugera kuri serivisi z’imari utavuye mu rugo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’ u Rwanda, BPR Plc, imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga, bworohereza abakiliya bayo kugera kuri serivisi batarinze kujya ku ishami ryayo.

Gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ntako bisa kuko bikugabanyiriza ingendo wakoraga ujya kuri banki, umwanya ndetse bikaba byanakurinda no kwandura Covid-19.

Izi nyungu zose umukiliya wa BPR Plc ntakwiye kuzitangwa ndetse n’undi wese wifuza kugendana n’iterambere. Ibi bikwiye kuba akarusho ku bantu bari muri gahunda ya guma mu rugo.

Bitewe n’ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19 Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo, ibi bihe biba bigoye kuko ntawe uba yemerewe kugira aho ajya hatari ngombwa.

Ibihe bigoye nk’ibi ni bwo abantu babona ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, hamwe na Banki y’Abaturage y’u Rwanda hari uburyo butandukanye wakoresha ukabona serivisi ushaka utavuye mu rugo.

-  BPR Mobile Banking

Uburyo bwa BPR Mobile Banking bworoheye buri wese, bumufasha kubona serivisi za banki zitandukanye akoresheje telefoni ye. BPR Mobile Banking iboneka mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ugukanda *150# ugakurikiza amabwiriza, bukaba bukoreshwa n’abantu badafite telefoni zisanzwe. Ubundi ni ugukoresha BPR Mobile App bukoreshwa n’abafite telefoni zigezweho (Smartphones).

BPR Mobile App ishobora gukoreshwa n’umuntu ku giti cye cyangwa ikigo runaka. Iyi porogaramu yari isanzwe ikoreshwa n’umuntu ku giti cye aho yasabwaga kuyikura kuri Play store cyangwa App store bagahita batangira kuyikoresha, gusa ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umukiliya ufite konti y’ubucuruzi we azajya abanza kuzuza impapuro zabugenewe ku mashami atandukanye ya Banki y’Abaturage kugira ngo ashyirwe mu ikoranabuhanga maze abone guhita na we ayishyira muri telefone ye.

Muri iri koranabuhanga ikigo kizaba gifite uburyo bwo guhitamo no gutanga uburenganzira ku bakozi bazajya babasha gukoresha iyi porogaramu, ndetse n’ibyo bashobora gukora kuri konti bigende bitandukana bitewe n’imiterere y’ikigo cyangwa uko nyir’ubucuruzi we abyifuza.

Umuntu ufite BPR Mobile Banking yaba afite telefoni igezweho cyangwa atayifite abasha kubona serivisi za banki zigiye zitandukanye zirimo gufungura konti muri BPR na we ukabasha kubona serivisi y’indashyikirwa itangwa n’iyi banki.

Iyo umaze gukanda *150# cyangwa wakoresheje BPR Mobile App ukurikiza amabwiriza ukabasha kuyifungura, bimwe mu bisabwa ni nko kuba ufite indangamuntu.

Ku basanzwe bafite konti muri BPR bashaka kwiyandikisha muri ubu buryo na bo bakanda *150# cyangwa bagakoresha Mobile App bagakurikiza amabwiriza bakajya babasha kubona serivisi zitandunye zirimo kumenya amafaranga ari kuri konti no kubona amakuru y’ibyakozweho.

Uri muri iyi serivisi ubasha kwiyoherereza amafaranga ku zindi konti zawe, wanayohereza kandi kuri konti zindi zo muri BPR ndetse no ku yandi mabanki akorera mu gihugu.

Ushobora kumenya ibikorwa byabaye kuri konti, kohereza amafaranga kandi ukoresheje uburyo IZI Cash akabikurizwa kuri ATM cyangwa ku mu Agenti wa BPR Hafi. Wahererekanya amafaranga ukoresheje uburyo bwa telefoni ‘Mobile money’, haba kuri MTN Momo (MTN Mobile Money) na Airtel Money/ TigoCash.

Hamwe Na BPR Mobile Banking ushobora kwishyura ibintu bitandukanye birimo nk’imisoro yose ya RRA, amafaranga y’ishuri, ifatabuguzi rya televiziyo rya Star times, DSTV na Canal+, ifatabuguze ry’amazi ya WASAC no kwizigamira muri gahunda ya Leta ya Ejo heza.

Ubu buryo ni agahebuzo kuko ubufite ntiwabura ama inite haba kuri MTN na Airtel/Tigo, akarusho ka Mobile Banking ni uko ushobora no kwakiraho izindi serivisi nko gusaba agatabo ka sheke n’amakarita yo kubikurizaho (ATM card), kwerekana icyifuzo cyo gusaba inguzanyo n’ibindi byinshi.

-  BPR Internet Banking

Ubu ni uburyo abakiliya ba BPR babonamo serivisi za banki kuri murandasi (internet) bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni zabo batiriwe bagera ku ishami rya banki.
Umukiliya wa BPR ashobora gukoresha ubu buryo anyuze ku rubuga rw’iyi banki kuri www.bpr.rw agakanda kuri uru rubuga https://online.bpr.rw/mfmbs// akinjiramo akabasha kuyikoresha.

Ufite BPR Internet Banking abasha kumenya uko konti ye ihagaze, kohereza amafaranga kuri konti y’undi muntu yaba ukoresha BPR cyangwa indi banki y’ubucuruzi mu Rwanda, kwishyura imishahara y’abakozi be, kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority, kugura ifatabuguzi rya televiziyo (Dstv, Star Times na Canal+) kwishyura fagitire z’amazi cyangwa akohereza amafaranga kuri konti za MTN Mobile Money na Airtel Money, kugura ama inite n’ibindi byinshi.

Abakiliya bakeneye gukoresha izi serivisi cyangwa abazikoresha bakaba bahura n’ikibazo icyo ari cyo cyose bashobora kugana ishami rya banki y’Abaturage ribegereye cyangwa bagahamagara kuri 1500 bagahabwa ubufasha.

BPR Plc imaze kuba ubukombe mu bijyanye na serivisi z’imari zirimo kubitsa, kubikuza na serivisi z’inguzanyo, inyinshi muri zo zikaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zirimo izavuzwe haruguru. Kuri ubu iyi banki ifite Amashami agera kuri 135, ibyuma bya ATM 51, aba-agenti ba BPR (BPR Hafi Agent) bagera kuri 350 bari hirya no hino mu gihugu bafasha abakiliya kubona serivisi za banki hafi y’aho batuye mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye n’izindi nyinshi.

Muri BPR Banking udafite telefoni igezweho ushobora kubona serivisi z'imari zitandukanye
BPR ifite uburyo bwagufasha kugera kuri serivisi z’imari utavuye mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .