00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SPENN yatangiye gutanga inguzanyo idasaba ingwate n’inyungu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 March 2022 saa 08:00
Yasuwe :

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo kubika, kohereza no kwakira amafaranga, SPENN, cyatangije gahunda yo kujya kiguriza abantu amafaranga bitabasabye gutanga ingwate, uwishuye mu minsi 14 ntagire inyungu asabwa.

SPENN ni uburyo bukoreshwa muri telefone, bwatangiye mu Rwanda mu 2018, butangijwe na sosiyete y’ikoranabuhanga mu by’imari ikomoka muri Norvège ya Blockbonds ku bufatanye na Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda.

Ubu buryo bwari busanzwe bufasha abantu kubona serivisi zo kubika, kohereza no kwakira amafaranga kubitsa, kuri uyu wa Kane hatangijwe uburyo abantu bazajya bafata inguzanyo bitabasabye ingwate.

Iyi nguzanyo itangwa kuva ku bihumbi 15Frw kugeza kuri 300 000Frw, mu gihe ufashe aya mafaranga ukabasha kwishyura mu minsi 14 nta nyungu utanga ariko ku ku minsi 15 kugeza kuri 90 utangira gutanga inyungu ya 0.39% ku munsi.

Kubona iyi nguzanyo bigusaba kuba ufite application ya SPENN muri telefoni yawe ugafunguza konti, iyo umaze kwiyandikisha mu buryo bwo guhabwa inguzanyo nyuma y’iminsi irindwi uba wemerewe gusaba inguzanyo.

Ikindi bisaba ni ukuba ufite amafaranga kuri konti yawe kuko baguha inguzanyo ikubye kabiri amafaranga ufite kuri konti.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert, yavuze ko iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo yorohereze abantu kubona amafaranga byihuse mu gihe bayakeneye.

Ati “Ku bantu benshi inguzanyo ya SPENN niyo nguzanyo bazaba babonye mu buzima. Ishobora guha amahirwe uwagurijwe yo gufata inguzanyo nini yo kugura ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi, kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri n’ibindi.”

Umuyobozi mukuru wa Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank; Robin Bairstow, yavuze ko ubu ari uburyo bwashyizeho kugira ngo bworohereze abantu kubona amafaranga batagowe kandi bakomeze no kwizigama.

Ati “Ubu ni uburyo buzafasha abantu kugira umuco wo kwizigama kandi banarusheho kubona uburyo bwiza, bwizewe kandi bwihuse babonamo amafaranga igihe bayakeneye byihutirwa.”

Uretse gutanga serivisi zo kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, SPENN ifasha abayikoresha kwishyura ibintu bitandukanye nk’umuriro n’amazi, kwizigamira, kwishyura ibicuruzwa byaguzwe kuri murandasi ndetse no guhererekanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi nta kiguzi.

SPENN kandi ifite n’uburyo bwa POS [akamashini gakoreshwa mu kwishyura] ku buryo umucuruzi wese ushaka kwishyurwa hakoreshejwe ikimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) yabikora ndetse n’uburyo bukoreshwa n’ibigo cyangwa amasosiyete atandukanye igihe bashaka kwishyura abantu benshi icyarimwe buzwi nka ‘Bulk Payment’.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha iri koranabuhanga asabwa gusa kumanura [download] porogaramu ya SPENN kuri Play Store, ku bafite telefone zigezweho, bakiyandisha bakoresheje irangamuntu na nimero ya telefone gusa.

Abafite telefone zisanzwe bo bashobora gukoresha serivisi za SPENN bakanze *580# mu gihe baba bariyandikishije bakoresheje App cyangwa banyuze ku mu-agent wa SPENN.

SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ubu imaze kuhagira abakiliya basaga ibihumbi 36, ikorera mu bindi bihugu nka Zambia, Tanzania na Uganda.

SPENN yatangiye gutanga inguzanyo idasaba ingwate n’inyungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .