00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Access bank PLC Group

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru wa Access bank PLC Group, Herbert Onyewumbu.

Bahuye kuri uyu wa Gatatu nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, nubwo ibyo baganiriye bitatangajwe.

Herbert Onyewumbu asuye u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri Access Bank Plc, imwe mu mabanki akomeye ku mugabane wa Afurika yihuje na Diamond Bank yo muri Nigeria hagamijwe gukora ikigo kimwe cy’imari gikomeye ku mugabane wa Afurika.

Diamond Bank izwi nka banki yakoraga ubucuruzi bwegereye abakiliya ku giti cyabo mu gihe Access Bank yibandaga cyane ku bigo na za sosiyete.

Kwihuza kwa Access Bank na Diamond Bank kwahaye ingufu ikigo kimwe Access Bank Plc n’abakiliya bangana na miliyoni 29 mu bihugu 12 byo hirya no hino ku Isi ikoreramo, biyigira banki ya mbere ifite abakiliya benshi ku mugabane.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Herbert Onyewumbu muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye Herbert Onyewumbu wari uherekejwe n'abandi bayobozi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .