00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Rwanda yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi 14 ku bagabo babyaye, yongera n’amasaha yo konsa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 09:10
Yasuwe :

NCBA Bank Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bufasha imiryango ikora muri iyi banki, aho nk’umugabo wabyaye yagenewe iminsi 14 yo kwita ku muryago we, mu gihe umugore yahawe amasaha menshi yo konsa ku munsi.

Ni gahunda umuyobozi w’iyi banki, Lina M. Higiro, yavuze ko igamije kubaka imikorere mbonezamuryango, inatuma ibindi bikorwa byose bigenda neza.

Yanditse kuri Twitter ati "Politiki zifasha umuryango ni ngombwa ku bucuruzi, nk’uko amazi ameze ku bimera."

Muri iyo gahunda nshya, NCBA Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyun wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, "nyuma y’amezi atatu y’ikiruhuko cyo kubyara, abakozi bacu bazajya bahabwa amezi abiri yo koroherezwa mu kazi, haba hagati ya saa 8am – 2pm cyangwa 11 am -5 pm."

Ni amasaha menshi, kuko Itegeko ryo mu 2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo ya 59 igena igihe cyo konsa, riteganya ko mu gihe cy’amezi 12 uhereye igihe umukozi w’igitsina gore wabyaye yasubiriye ku kazi, afite uburenganzira ku kiruhuko cyo konsa cy’isaha imwe ku munsi.

Icyo kiruhuko cyo konsa umukozi w’igitsina gore yemererwa n’amategeko gikurwa ku masaha y’akazi kandi agomba kugihemberwa.

Mu gihe bamwe bari bacyishimira intambwe yatewe na NCBA Bank Rwanda mu korohereza abagore, Muhire Louis Antoine akoresheje Twitter, yavuze ko ubutaha hazanarebwa intambwe yaterwa ku babyeyi b’abagabo.

Nabwo Lina M. Higiro yahise atangaza icyemezo gishya, cyisumbuye ku byemerewe abakozi mu Rwanda.

Yanditse kuri Twitter ati "Imisi 14 y’ikiruhuko ku bagabo babyaye. Guhera aka kanya."

Ni iminsi myinshi na yo, kuko Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo ya 51 rigena ko umukozi afite uburenganzira ku kiruhuko cy’ingoboka n’ubwo gukomeza guhabwa umushahara we wose kubera ibyiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we.

Biteganywa ko umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine y’akazi iyo umugore we yabyaye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimye NCBA yashyizeho uburyo bworohereza abagore kwita ku bana kandi bagakomeza akazi, ikanazamura ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo, kikava ku munsi ine, kikaba 14.

Yakomeje ati "Kwita ku bana bacu ni inshingano zisangiwe n’ababyeyi bombi."

Umuyobozi wa UNDP mu Rwada, Maxwell Gomera, na we yashimye iyi banki, kuko abagore bakunda kugorwa no guhuza inshingano zabo mu kazi no kwita ku muryango.

Yakomeje ati "NCBA Bank Rwanda irimo kubihindura ikoresheje uburyo bwo koroshya amasaha y’akazi kugira ngo abagore babashe gukomeza imirimo yabo, hatabayeho kureka intego zabo no kwita ku bana n’imiryango icyarimwe."

Imbaraga iyi banki yashyize mu gufasha abagore konsa ni ingezi cyane, kuko bashishikarizwa konsa abana amezi atandatu nta kindi bavangiye amashereka, habe n’amazi, kuko afite intungamubiri zose umwana aba akeneye.

Mu Rwanda konsa uko bikwiye ubu biri kuri 81% ku bagore bose babyaye.

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku muryango, mu mategeko hashyizweho uburyo butuma umugore abona ikiruhuko cyo kubyara cy’amezi atatu yose kandi agakomeza guhembwa umushahara we wose.

Kugira ngo bikunde, umukoresha afite inshingano zo gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba.

Umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni 0,6% by’umushahara ubarirwaho umusanzu.

Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni 0,3% by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.

Biteganywa kandi ko iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’igitsina gore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha uwabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe, kandi gihemberwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

NCBA ikomeje gushyiraho gahunda nyinshi zifasha abakozi bayo, kuko nko mu mwaka ushize, ku bufatanye na Sana Initiative, yatangije gahunda yise ’Mental Health Employee Assistance Programs (EAP)’ izajya ifasha abakozi bayo kubona ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku buntu.

NCBA Bank Rwanda Plc yahaye amasaha y'inyongera abagore babyaye
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc Lina Higiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .