00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Bank yorohereje abashaka gutunga inzu zabo bwite

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 May 2022 saa 11:50
Yasuwe :

Inzozi za buri muntu uba mu bukode ni ukuzabyuka rimwe ari mu nzu ye, atuje atabara ukwezi ngo nyiri nzu aje kumwishyuza. Hari ababigeraho binyuze mu bushobozi bwabo ariko si bose, ari nacyo banki zibereyeho.

Byatumye NCBA Bank itekereza uburyo yafasha abakiliya bayo kugera ku byo babona nk’inzozi, bakabasha kubaka cyangwa kugura inzu zabo ku giti cyabo.

Ibi bigerwaho binyuze mu nguzanyo itangwa n’iyi banki yishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 cyangwa mbere yayo bitewe n’ubushobozi.

Banki nyinshi zitanga ubu bwoko bw’inguzanyo ariko NCBA Bank ifite umwihariko kuko itanga 100% by’agaciro k’inzu umuntu ashaka kugura cyangwa kubaka.

Itanga kandi 5% agenda mu zindi gahunda zose ushobora gukenera kwishyura nk’abagenagaciro b’inzu wifuza kubaka n’ibindi.

Uhawe iyi nguzanyo ahabwa ikarita ya VISA Credit Card izamufasha kwishyura ayo mafaranga yo ku ruhande. Iyi nguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 140 Frw.

Iyi nguzanyo ihabwa abantu bahembwa ku kwezi n’abikorera ku giti cyabo. Amafaranga akatwa umukiliya buri kwezi ntashobora kurenga 50% by’ayo yinjiza.

Ushobora gusaba inguzanyo ku giti cyawe cyangwa mukaba mwahuriza hamwe nk’umuryango, banki ikareba ayo mwinjiza. Ikindi ni uko n’inshuti zishobora kwihuriza hamwe.

Umukozi muri NCBA Bank Rwanda, Mukunde Diane, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo kugira ngo bafashe abantu kuba babona inguzanyo y’inzu bitabasabye kuba bafite amafaranga y’ubwizigame kuri konti.

Ati “Intego yacu muri NCBA bank ni ugufasha abakiliya bacu gukabya inzozi zabo zo kugera ku ntego zabo, niyo mpamvu twatekereje inguzanyo y’inzu kugira ngo tworehere abashaka kubaka cyangwa kugura izo Inzu bazaturamo.”

Iyi banki irashishikariza abakiliya bayo n’abandi bantu muri rusange ko aho kujya bahora batanga amafaranga ya buri kwezi y’ubukode, bajya bayatanga bishyura inguzanyo inzu ikazaba iyabo mu gihe runaka.

NCBA Bank ikorera mu bihugu bine muri Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Côte d’Ivoire na Kenya ariko ikaba ifite icyicaro gikuru i Nairobi muri Kenya. Ifite amashami 95 n’abakiliya babarirwa muri miliyoni 88,1.

NCBA Bank Rwanda itanga inguzanyo yo kugura cyangwa kubaka inzu ishobora kwishyurwa mu myaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .