00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abakorana n’ibigo by’imari bahwituye abakibika amafaranga mu bimuga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 April 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Karongi bamaze igihe bakorana neza n’amabanki bavuga ko byabafashije kwiteza imbere, bagasaba bagenzi babo bataritabira gukorana n’amabanki guhindura imyumvire.

Babitangaje kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2022, ubwo hahembwaga amakipe yitwaye neza mu irushanwa ry’umupira w’amaguru riterwa inkunga na Twumba SACCO.

Ndatimana Jacson umaze imyaka 15 akorana na SACCO avuga ko byamufashije kugura isambu ya miliyoni 1,5 n’inka y’ibihumbi 340Frw.

Ati “Icyo nabonye ni uko amafaranga atabikika, iyo umuntu agerageje kuvuga ngo azajya ayibikaho ntabwo bikunda, amafaranga akunze kugira imfu nyinshi ugasanga rimwe na rimwe ayatagaguje ku bintu atanagennye. Inama nagira abakibika amafaranga mu ngo, ni uko uwo muco bawucikaho”.

Hafashimana Ernest wo mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Twumba, yavuze ko kubika amafaranga mu bigo by’imari bifite inyungu nyinshi kuko amafaranga aba afite umutekano kandi umuntu akaba yaka inguzanyo akiteza imbere.

Ati “Banki ntiyaguha inguzanyo utabitsa ngo ubikuze, kandi n’amafaranga ubitse mu rugo ntabwo aba afite umutekano isaha ku isaha ibisambo byagutera bikayatwara”.

Murekatete Antoinette, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Twumba, yasabye abaturage kwitabira amatsinda yo kubitsa no kugurizanya by’umwihariko agasaba abakiri bato kwirinda ibiyobyabwenge.

Ati “Turi gushishikariza abaturage gukora amatsinda yo kwizigama muri buri mudugudu, iyo bahuje amafaranga tubasaba gufunguza konti muri SACCO bakayabitsaho kuko ari ubwizigame magirirane, uko bakorana na SACCO bashobora kugira amahirwe yo kubona inguzanyo nini ibafasha kwiteza imbere.”

“Urubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo, turarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko igihugu cyaba gihombye imbaraga zabo, turarushishikariza gukunda kuzigama kugira ngo ruzagire ubuzima bwiza bw’ejo hazaza”.

Perezida wa Twumba SACCO, Niyitegeka Léonard yavuze ko basanze urubyiruko n’abamotari badakunze gukorana n’amabanki, ibi ngo bishobora kugira ingaruka.

Ati “Iyo abaturage bafite amafaranga akabazengurukamo atageze kuri banki, byatuma bayagurizanya hagati yabo ku nyungu nini ibateza igihombo aribyo bita ‘banki Lambert’, BNR n’amabanki nayo arahombera kuko ayo mafaranga ntabwo ajya mu bandi baturage ngo bayabyaze umusaruro”.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo Twumba SACCO yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza utugari 8 tugize uyu murenge, abaje kureba umupira bakibutswa ibyiza byo kwizigamira. Ikipe yose yitabiriye irushanwa ihabwa icyemezo cy’ishimwe, atatu ya mbere agahabwa amafaranga, iya mbere igahabwa ibihumbi 200 Frw n’igikombe.

Ikipe yose yitabiriye aya marushanwa yahawe icyemezo cy'ishimwe
Ikipe ya kabiri yahembwe ibihumbi 150 Frw
Igikombe cyahawe ikipe y'Akagari ka Kavumu yabaye iya mbere mu irushanwa ryo gushishikariza abaturage kugana ibigo by'imari, riterwa inkunga na SACCO y'umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi
Ikipe ya gatatu yahembwe ibihumbi 100 Frw
Abaturage bakanguriwe gukorana n'ibigo by'imari
Iyi mikino yitabiriwe n'ingeri zose abato n'abakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .