00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya NCBA Bank Rwanda Plc yazamutseho 352%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Banki ya NCBA Bank Rwanda Plc yatangaje ko inyungu yayo mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, mbere kwishyura imisoro yazamutseho 352 % igera kuri miliyari 1.7 Frw.

Nyuma yo kugaragaza iyi mibare igaragaza uko iyi banki ikomeje kwitwara neza ku isoko ry’imari mu Rwanda, yanashyize ku isoko inguzanyo nshya yise "Log book loan".

Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro, yatangaje ko iyi nyungu iri hejuru ugereranyije n’iyabonetse mu 2021, yakomotse ahanini ku bwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe, zavuye kuri miliyari 39 Frw zikagera kuri miliyari 61 Frw.

Amafaranga abitswa n’abakiliya na yo yariyongereye, ava kuri miliyari 50 Frw zabarwaga muri Kamena 2021, agera kuri miliyari 99 Frw muri Kamena 2022.

Ni intambwe nziza kuri iyi banki ibarizwa muri NCBA Bank Group, yakomeje kuza imbere muri serivisi z’imari mu myaka 60 ishize.

Ni banki yakomeje gufasha abantu cyane cyane mu bijyanye no kugura ibintu bitandukanye bakeneye.

NCBA Bank Rwanda ivuga ko imaze gutera inkunga ibikorwa byo kugura imitungo isaga 200 irimo imodoka zitwara imizigo, imodoka bwite z’abantu n’ibikoresho byo kwa muganga mu myaka ibiri ishize, ndetse yafashije mu guhanga imirimo isaga 100 mishya.

Mu gihe iyi banki yishimira uko yitwaye mu mezi atandatu ashize, Higiro yanatangaje ‘Log Book Loan’- aho umuntu ashobora guhabwa inguzanyo ihwanye na 30% by’agaciro k’imodoka akeneye, ishobora kwishyurwa mu myaka itatu.

Ni mu gihe iyo nguzanyo ishobora kugera kuri 50 % by’agaciro k’imodoka nshya ikiva aho icururizwa, ishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, kandi ikaboneka mu masaha atarenze 48.

Naho mu bijyanye n’ubucuruzi, iyi banki yiyemeje kuba yatanze amafaranga mu minsi itarenze itanu, uhereye igihe umuntu yatangiye ibyangombwa byose.

Uko iyi banki yitwara neza, ni nako ikomeje guhagarara neza ku rwego mpuzamahanga nka NCBA Bank Group.

Umuyobozi wayo, John Gachora, yavuze ko NCBA Group yitwaye neza mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, aho umutungo mbumbe wayo wageze kuri miliyari 6,045 Frw, bingana n’izamuka rya 11%.

Ni mu gihe inyungu mbere yo kwishyura umusoro yazamutseho 51% igera kuri miliyari 111.8 Frw, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA, James Ndegwa, yavuze ko bishimishije uburyo NCBA Bank Rwanda irimo kubyara inyungu mu myaka itarenga itanu imaze ihakorera.

Uretse gutangaza imibare igaragaza uko iyi banki ikomeje kwitwara, abayobozi ba NCBA banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bazirikana amateka igihugu cyanyuzemo ndetse bashima intambwe kimaze gutera kubera ubuyobozi bwiza.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Amb, Dr. Rugangazi Benjamin, yashimangiye ko iyi banki yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Ibyo ngo bizashoboka iyi banki ikomeza kuzanira ibyiza abakiliya bayo, ku buryo ibabera amahitamo akwiye.

NCBA Bank Rwanda Plc ikomeje kwitwara neza nubwo ikiri nshya mu gihugu
Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Benjamin Rugangazi yashimangiye ko iyi banki yiyemeje gukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Group, James Ndgengwa nawe yari muri iki gikorwa cyo kugaragaza uko iyi banki ihagaze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .