00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya I&M Bank Rwanda yazamutseho 25% mu mezi atandatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 August 2022 saa 07:17
Yasuwe :

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2022 yinjije miliyari 19.6 Frw, bingana n’izamuka rya 20% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021.

Imibare yo kugeza muri Kamena 2022 igaragaza ko inyungu Banki yakuye muri serivisi zayo ugereranyije n’amafaranga Banki yungukiye abakiliya bayo yazamutseho 17% ndetse komisiyo zose zizamuka ku kigero cya 25%.

Ibyo byose byatumye inyungu ya mbere yo kwishyura imisoro igera kuri miliyari esheshatu n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (6.5 Frw), aho yazamutseho 25% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021.

Kugira ngo ibyo bigerweho, I&M Bank (Rwanda) Plc ivuga ko inguzanyo yahaye abakiliya zazamutseho 7% zigera kuri miliyari 237 Frw, zivuye kuri miliyari 222 Frw zabarwaga mu Ukuboza 2021 bitewe ahanini n’ inguzanyo nshya Banki yatanze ku bakiliya.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya ndetse n’ibigo bitandukanye yazamutseho 8% agera kuri miliyari 352 Frw, avuye kuri miliyari 327 Frw zo mu Ukuboza 2021.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Robin Bairstow, yavuze ko iyi banki yakoze neza mu mezi atandatu ya mbere wa 2022, ku buryo inyungu ku mari shingiro yageze kuri 13.18%.

Ni umusaruro kandi ushingiye ku ngamba z’igihe kirekire zirimo ibikorwa bitandukanye nko kwagura ibikorwa, kunoza imikorere, kwita ku mutekano w’ikoranabuhanga no kubaka imikorere ihamye mu buryo bw’igihe kirekire.

Bairstow yakomeje agira ati “Ukwitwara neza kwa banki kwashingiye ahanini ku bwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe, n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya, ari byo byazamuye cyane amafaranga ava muri serivisi zitangwa na banki n’ibindi bikorwa byayo.”

Ni umusaruro kandi ugaragaza uburyo banki ikomeje gushyiraho imikorere yubakiye ku bakiliya bayo no kwimakaza ikoranabuhanga. Binyuze muri iryo koranabuhanga, nibura 75% by’ihererekanya ry’amafaranga ryakozwe binyuze ku buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga.

Iyo mikorere rero yashimwe n’inzego zitandukanye ku buryo byatumye I&M Bank (Rwanda) Plc ihabwa ibihembo bitandukanye birimo icya Banki nziza mu Rwanda cyatanzwe na Capital Finance International (CFI.co), ndetse yahawe icyemezo cy’ishimwe kubera kwimakaza gahunda y’uburinganire gitangwa n’Urwego rugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Bairstow yavuze ko mu gihe ubukungu burimo buzahuka, bigaragara ko hari inzitizi abantu barimo guhura nazo, zinagira ingaruka ku bucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo ariko yavuze ko banki izakomeza kuba hafi y’abakiliya, no kubashyigikira mu bikorwa byabo.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye ibikorwa mu 1963, ikaba imwe muri banki za mbere zageze mu Rwanda. I&M Bank (Rwanda) Plc itanga serivise zitandukanye yaba ku bantu ku giti cyabo, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’ibigo binini. I&M Bank (Rwanda) Plc ibarizwa no ku isoko ry’imari n’imigabane (RSE) kuva muri Werurwe 2017.

I&M Bank (Rwanda) Plc ni ishami rya I&M Group Plc, ikigo gikomeye mu by’imari mu karere k’Africa y’Iburasirazuba. I&M Group Plc ifite ibikorwa mu Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania ndetse na Mauritius. I&M Group Plc ifite uburambe mu gukorana na banki zo ku isi yose ndetse n’ibigo bikomeye by’iterambere ku isi.

Inyungu ya I&M Bank Rwanda yazamutseho 25% mu mezi atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .