00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya BK Group Plc yazamutseho 24.5% mu mezi atandatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 August 2022 saa 08:00
Yasuwe :

BK Group Plc yatangaje ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, nyuma yo kwishyura imisoro yungutse miliyari 28.3 Frw, bingana n’izamuka rya 24.5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital, cyatangaje inyungu cyabonye mu mezi atandatu ashize, kugeza ku wa 30 Kamena 2022.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, yavuze ko iki kigo cyagize izamuka rishimishije ry’inyungu mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, ariko bashyizeho ingamba zo gutuma inyungu irushaho kwiyongera mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko izamuka ry’inyungu rya 24.5% rishimishije ku kigo n’abanyamigabane bacyo, bijyanye n’uburyo ubucuruzi bwakomeje kuzahuka nyuma yo gushegeshwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Hamwe no kuba u Rwanda rwarakiriye inama zikomeje zirimo iy’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM, byatumye ubucuruzi buzahuka, bigendana n’inyungu y’iki kigo.

Yakomeje ati "Ikindi, abakiliya bacu benshi bo mu rwego rw’amahoteli bongeye gukora ubucuruzi, ku buryo benshi bongeye kwishyura inguzanyo bafite, nabyo byatumye iyo nyungu tuyigezaho. Muri rusange dufite inyungu igera kuri miliyari 28.3 Frw, ariko ni inyungu ya banki, ubwishingizi, ikoranabuhanga na BK Capital byose hamwe."

Ku ruhande rwa Bank of Kigali Plc, inguzanyo na avanse byatanzwe byazamutseho 10.6% bigera kuri miliyari 1,013.4 Frw, amafaranga yabikijwe yo azamukaho 19.6% akagera muri miliyari 1,025.0 Frw.

Muri icyo gihe kandi, nka Banki ya Kigali yahaye serivisi abakiliya basanzwe bagera ku 422,513 n’abakiliya banini 46,648.

Nibura kugeza kugeza ku wa 30 Kamena 2022, yari ifite amashami 68, imashini 98 zitanga amafaranga n’ibyuma 3,099 bifasha mu kwishyurana.

Mu zindi serivisi za banki, nk’abantu bashobora guhabwa inguzanyo ya BK Quick inyuzwa kuri telefoni biyongereyeho 20,066, hatangwa izisaga miliyari 1.2 Frw.

Ni mu gihe nka seriisi ya IKOFI imaze kujyamo abakorana n’abahinzi (agro dealers) 1,852, n’abahinzi 264,066.

Ku ruhande rwa BK General Insurance, inyungu yazamutseho 28% igera kuri miliyari 1.5 Frw mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, ugereranyije na miliyari 1.2 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Amafaranga atangwa n’abishingira ibyabo yazamutseho 21% agera kuri miliyari 4.9 Frw, avuye kuri miliyari 4.1 Frw.

Byatumye n’umutungo w’iki kigo cy’ubwishingizi uzamukaho 28% ugera kuri miliyari 21.4 Frw, uvuye kuri miliyari 16.6 Frw.

BK TecHouse yo yinjije miliyoni 574.4 Frw mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, zivuye kuri miliyoni FRw 486.9 Frw, bingana n’izamuka rya 18%.

Naho BK Capital Ltd, amafaranga yinjije mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yazamutseho 54% agera kuri miliyoni 383 Frw, bitewe ahanini n’ubucuruzi bwazamutse cyane ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda n’izamuka ry’imitungo iki kigo gikurikirana.

Dr Karusisi yavuze ko iyo barebye n’uko igice cya kabiri cy’uyu mwaka cyatangiye, inama nyinshi zikaba zirimo kubera mu Rwanda, hari icyizere ko intego iki kigo cyihaye muri uyu mwaka kizazigezaho.

Indi ngingo yagarutseho ni uburyo mu minsi ishize, KCB Bank Rwanda Ltd yahujwe na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, bibyara BPR Bank, banki ya kabiri nini mu gihugu nyuma ya Banki ya Kigali.

Dr Karusisi yavuze nubwo ari ikigo gishya kije guhangana ku isoko, kugira indi banki ifite imari shingiro nini ari byiza ku bukungu.

Yagize ati "Ku rwego rw’ubukungu ni ikintu twishimiye, twakomeje kugenda tubona amasezerano y’ubucuruzi twe nka Banki ya Kigali twenyine tutabasha gutera inkunga, tuzishimira mu gihe kiri imbere kubona banki zifite imari shingiro nini twafatanya."

Imwe mu mbogamizi urwego rw’amabanki rwagize muri iki gihe ni izamuka ry’ibiciro, ryanageze mu nzego zose z’ubukungu.

Nyuma y’imibare igaragaza ko ibikorwa byose bya BK Group Plc bihagaze neza, umutungo mbumbe w’ikigo wazamutseho 16.8% ugera kuri miliyari 1,641.8 Frw, ugendeye ku mibare yo ku wa 30 Kamena 2022.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka, yagaragaje ko serivisi z’imari batanga zikomeje guhagarara neza, ku buryo nk’inguzanyo zitishyurwa neza zageze kuri 5.1%, zivuye kuri 6.6%.

Banki ya Kigali ni yo ya mbere nini mu Rwanda, aho ifite 32.2% by’isoko ry’imari, ugendeye ku mibare yo kugeza ku wa 31 Werurwe 2022.

Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana (hagati), yavuze ko inyungu babonye mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka ishimishije cyane
Dr Karusisi yavuze ko bizeye ko n'igice cya kabiri cy'uyu mwaka kizagenda neza
Umuyobozi ushizwe imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka, atangaza uko inyungu y'iki kigo yari ihagaze mu gice cya mbere cy'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .