Ibi byatangajwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, ubwo ubuyobozi bwa BK Group bwagezaga ku banyamakuru umusaruro w’iki kigo mu gihembwe cya Gatatu cya 2024.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko umutungo rusange wa BK Group Plc wiyongereye ku gipimo cya 14,6% kugeza muri Nzeri uyu mwaka, uva kuri miliyari 2100 Frw ugera kuri miliyari 2400 FRW.
Dr. Ndagijimana yavuze kandi ko inguzanyo zahawe abakiliya ziyongereye ku gipimo cya 15,4% zigera kuri miliyari 1.436 Frw naho amafaranga yabikijwe n’abakiliya yinyongereye ku gipimo cya 12,2% agera kuri miliyari 1.542,4 Frw.
Yagize ati “Uyu musaruro rero tuwukesha imicungire myiza y’ibigo byacu, ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda uri ku gipimo cyo hejuru, mu bipimo biheruka wazamutse ku gipimo cya 9,8%. Ikindi ni uko Leta yashyizeho uburyo bwiza buteza imbere urwego rw’abikorera, tukaba twizera ko mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka na none tuzakomeza kugira umusaruro mwiza.”
Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nyungu ya BK Group Plc ahanini yazamuwe cyane na Banki ya Kigali yagize inyungu ya Miliyari 67,6 Frw, bivuze ko inyungu yayo yazamutse ku gipimo cya 24,3% ugereranyije n’amezi icyenda y’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi nyungu ya Banki ya Kigali yaturutse mu bikorwa byayo bisanzwe birimo gutanga inguzanyo na serivise ndetse no gushora mu kugura impapuro mpeshamwenda.
Ati “Banki ukuntu ikora ni uko itanga inguzanyo, igatanga na serivise zo kohererezanya amafaranga n’izindi zitandukanye, ni byo bituma banki yunguka. Urwo rwunguko banki yabonye bijyanye n’inguzanyo banki yagiye itanga, ziyongereye ku kigero cya 15,4% [...] abakiliya bacu babonye inguzanyo nshyashya nyinshi, bituma batwishyura,”
“Ikindi navuga ni uko n’abakiliya bacu bagenda biyongera, muziko twatangiye igikorwa cya nanjye ni BK dushishikariza Abanyarwanda bose kugana BK, byatumye tubona abantu benshi batugana.”
BK itangaza ko binyuze mu bukangurambaga bwa Nanjye ni BK, byatumye iyi banki igera ku bakiliya basanzwe hafi ibihumbi 431 n’abakiliya banini ibihumbi 195. Binyuze mu ba-agents bayo bagera ku 5000, iyi banki yafashije ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bigera kuri miliyoni 3,8 bifite agaciro ka miliyari 1.134 Frw.
Kugeza ku wa 30 Nzeri 2024, iyi banki yari imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyari 1.436 Frw ku bikorera n’abantu ku giti cyabo, byabafashije kongera imbaraga mu byo bakora no guhanga imirimo ku bandi, bikabafasha kwiteza imbere.
Inguzanyo zihabwa ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) ziyongereyeho 25,3% zigera kuri miliyoni 260 Frw, izo nguzanyo zafashije ibyo bigo kongera imbaraga mu byo bikora no guhanga imirimo mishya. Iyi banki kandi yatanze inguzanyo ku bantu ku giti cyabo zigera kuri miliyari 256 Frw, bivuze ko ziyongereyeho 26,1% ugereranyije n’umwaka ushize, zafashije abantu ku giti cyabo n’imiryango kubona amacumbi, amafaranga y’ishuri ndetse n’inguzanyo ku mushahara.
Inguzanyo iyi banki yahaye Abanyarwanda baba muri Diaspora yageze kuri miliyari 1,7 Frw, yabashije kubasha kubaka inzu cyangwa gutangiza ibindi bikorwa mu Rwanda, byose bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Iyi banki kandi igaragaza ko yagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga, aho yatanze inguzanyo y’agera kuri miliyari 58 Frw yo gushyigikira abakora muri urwo rwego, ndetse na miliyari 972 Frw ku bigo binini, yashowe mu bikorwa birimo ibikorwa remezo, ubwikorezi, ubukerarugendo, amahoteli, ubucuruzi na serivise z’ubuzima.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko nubwo inguzanyo iyi banki yatanze mu buhinzi n’ubworozi ziyongereye ku kigero cya 39,2% zikagera kuri miliyari 58 Frw bidahagije, ko bifuza ko umwaka utaha zagera kuri miliyari 100 Frw.
Ati “Gahunda yacu ni ukuzarenza miliyari 100 Frw umwaka utaha, kandi dufite uko tubireba, hari ibigo bito n’ibiciriritse byinshi mu cyaro bigenda bizamuka ku buryo bizakenera izo nguzanyo na byo bikagenda bitera imbere.”
Banki ya Kigali itangaza ko uko ibona inyungu ari na ko ikomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rusange ry’abaturage, aho buri mwaka igena 1% y’inyungu yayo mbere y’umusoro, akoreshwa mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, binyuze muri BK Foundation.
Urwo ruhare, BK ivuga ko byagiye bifasha mu bikorwa birimo uburezi, kurengera ibidukikije no guhanga udushya, aho nko mu 2024 gusa abanyeshuri 464 babonye inguzanyo zo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, abaturage 1.210 babonye ubumenyi ku mari, ndetse hanubatswe irerero rya Gateko, rizakira abana barenga 120, hanafashijwe kandi ibigo 25 biyoborwa n’abagore binyuze muri BK Urumuri Initiative.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!