00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi zatangiye gusogongera ku byiza bya serivisi z’imari mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 July 2022 saa 02:38
Yasuwe :

Bamwe mu mpunzi batuye mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere Kirehe, bagaragaje ko gukoresha serivisi z’imari byabaye imbarutso y’ubuzima bwiza n’iterambere bamaze kugeraho.

Kabihogo Rose, ni umwe mu batuye muri iyo nkambi bamaze kubona ibyiza by’ikoranabuhanga mu by’imari.

Yavuze ko mu myaka ishize yahawe amahugurwa ku byiza byo kwihuriza mu matsinda. Nyuma yaje kuyajyamo, bahabwa igishoro atangira ubucuruzi.

Yashoye ibihumbi 10 Frw ku yo yungutse, kimwe cya kabiri akayabitsa andi akayakemuza ibibazo. Kuri ubu we n’itsinda rye bazigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Ati “Kuva icyo gihe kugeza ubu turacyakora, ubu sinkibarizwa mu rugo kubera kubyuka kare njya mu kazi, ubu ngeze ku gishoro cyiza. Abana bafite aho baryama n’ibindi byabatunga, nta gikoresho nkennye mu nzu.”

Kabayiza Innocent na we utuye muri iyi nkambi yavuze ko bibumbiye mu itsinda ari umunani maze baratinyuka bayoboka ikigo cy’imari gikorera mu nkambi ya Mahama, bahabwa inguzanyo ubu bakaba baragutse.

Yagize ati “Twahawe inguzanyo hahita haza icyorezo cya Covid-19 ariko ntitwacika intege, nyuma turongera twaka indi nguzanyo duhita tuguramo amatungo magufi ubu tukaba tugeze ahashimishije.”

Yakomeje avuga ko ku bantu bafite imyumvire ikiri hasi yo kuvuga ko impunzi zitizigamira cyangwa ngo zifate inguzanyo, bakwiriye guhindura imyumvire.

Ati “Kuba umuntu yarahunze ntibikuraho gukora. Turashima Leta y’u Rwanda iduha uburenganzira nk’abandi Banyarwanda bose, ni amahirwe tuba tubonye yo kubyaza umusaruro.”

Kuri uyu wa Kane muri iyo nkambi habereye igikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Financial Inclusion’ bwateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, ku bufatanye n’Umuryango uharanira ko serivisi z’imari zigera kuri benshi, AFI.

U Rwanda rufata ko kugeza serivisi z’imari kuri bose ari kimwe mu bintu by’ingenzi biganisha ku iterambere no kugabanya ubukene ndetse mu ntego z’iterambere za NST1, rwifuza ko abaturage bose bakuze bazaba bagerwaho na serivisi z’imari bitarenze mu 2024.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), buvuga ko iki ari igikorwa budahwema gukangurira impunzi ko bafite uburenganzira busesuye kuri serivisi z’imari kuko banazegerejwe, haba mu nkambi no hafi yayo.

Bamwe mu batuye muri iyi nkambi batari batangira gukoresha izi serivisi, bavuze ko ikibazo cyari ubumenyi buke cyangwa se ubwoba bw’uko byakorwa.

Murindababisha Asterie yagize ati “Mbere twaratinyaga ariko ubu twasobanuriwe ko ushobora gutegura umushinga ukaba waba ingwate, ubu nanjye nzaba uwa mbere mu kwiyandikisha ubutaha.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Urwego rw’Imari n’Ikoreshamari Ridaheza muri BNR, Cyuzuzo Ingrid, yavuze ko mu ikoreshamari ahanini hari bimwe mu byiciro bisigara inyuma birimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’impunzi, akaba ari muri urwo rwego ubu bukangurambaga bwateguwe.

Yagize ati “Icya mbere ni imyumvire iba ikwiye guhinduka, ibyo tugeraho ku bufatanye n’imishinga n’ibigo bitandukanye. Ikindi ni ukubagezaho izi serivisi ku buryo bworoshye haba mu nkambi no hanze yazo kandi na byo birakorwa.”

Yongeyeho ati “Iki gikorwa ni icya mbere gifunguriye imiryango by’umwihariko ibigo by’imari by’abikorera, ndizera ko igikurikiye ari ugukomeza kwegera abatuye muri iyi nkambi ndetse n’izindi zose kugira ngo ibifatika noneho babigereho.”

Yavuze ko 93% by’Abanyarwanda ubu bagerwaho na serivisi z’imari ariko intego ari ukugera ku 100%.

Umuyobozi w’Inkambi ya Mamaha, Rev. Past Jean Bosco Kwibishatse, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi cyane ku batuye inkambi ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Turashima iki gikorwa cyane kuko gituma abantu batekereza ku buzima bw’ejo hazaza bikanadufasha cyane gufasha imiryango yacu.”

Yakomeje agira ati “Turi hano mu buhungiro, ejo n’ejobundi abantu bashobora kuzataha. Bizatuma rero umuntu atazataha ari wa wundi utegereje kwishingikiriza ku bo asanze ahubwo azigire, agire n’umuryango we.”

Inkambi ya Mahama irimo impunzi zisaga ibihumbi 54 zirimo abaturutse mu Burundi n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe iziri mu Rwanda zose zirimo abasaga ibihumbi 127.

Bamwe mu batuye mu nkambi ya Mahama biyemeje gukoresha ikoranabuhanga biteza imbere
Umuhanzi Niyo Bosco asusurutsa abitabiriye
Abari aho bataramiwe n'umuhanzi AmaG The Black

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .