00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ni zose ku Mayero akomeje guta agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Abakoresha amafaranga y’u Burayi ‘Euro’, bakomeje gutungurwa n’uburyo ari guta agaciro cyane. Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, iri faranga riramanuka ubutitsa ku mpamvu zifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine.

Muri Gashyantare uyu mwaka, kugira ngo ubone Euro rimwe byagusabaga kuba ufite amafaranga y’u Rwanda 1132, ariko uyu munsi byagusaba 1,079Frw gusa. Bivuze ko mu mezi atanu gusa iri faranga ryataye agaciro ku buryo ayo wasabwaga ngo uribone yagabanyutseho 53Frw.

Abakurikirana iby’ubukungu bavuga ko ari ubwa mbere mu myaka hafi 20 ishize Amayero ataye agaciro cyane ugereranyije n’Idolari, aho ubu rimwe rivunja Idolari 1.0283.

Ni ibintu bikomeje gutera ubwoba n’impungenge mu gace gakoresha Amayero kuko ni ubwa mbere mu myaka 19 ishize amayero ataye agaciro ku kigero cya 1.22%. Muri uyu mwaka gusa, ataye agaciro ku kigero cya 9%, naho ugereranyije n’Idolari, yataye agaciro hejuru ya 1%.

Mu bihugu 19 bikoresha Amayero bizwi nka ‘Euro Zone’, izamuka ry’ibiciro ryageze ku 8.6% mu kwezi gushize. Ibi byatumye banki nkuru yo mu bihugu by’u Burayi, itangaza ko igiye kuzamura inyungu ku nguzanyo bwa mbere mu myaka 11 ishize. Ni icyemezo gitegerejwe mu nama y’uku kwezi.

Izamuka ry’ibiciro bya gaz ndetse n’intambara ya Ukraine, ni impamvu nyamukuru yo guta agaciro kw’ifaranga ry’u Burayi kandi nta bimenyetso bigaragaza ko bizarangira vuba.

Impuguke mu bukungu, Morgan Stanley, aherutse kuvuga ko Amayero azakomeza guta agaciro cyane mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka, bitewe n’uburyo u Burusiya bukomeje kugabanya ibitanga ingufu bushyira ku isoko ari byo gaz na peteroli.

Kuba ibiciro bya gaz byariyongereyeho 17% mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza, ni kimwe mu bikomeje kuzamura ibiciro no kugusubiza hasi agaciro k’Amayero.

Uretse Amayero, amafaranga menshi ari mu kaga. Ifaranga ry’Abayapani ‘Yen’ ryataye agaciro ku kigero bitigeze bibaho mu myaka 24 ishize, mu gihe irya Norvège naryo ryagataye kuri 1.2% bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi bakora mu bya gaz.

Amayero akomeje guta agaciro cyane imbere y'Idolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .