00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mikorere ya BPR Bank Rwanda nyuma yo kugurwa na KCB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2022 saa 12:03
Yasuwe :

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc ) yamaze kwihuza na KCB Bank Rwanda Ltd, bibyara banki imwe yatangiye gukoresha izina rya BPR Bank Rwanda Plc guhera tariki ya 1 Mata 2022.

Hari byinshi waba wibaza ku mikorere y’iyi banki yahurijwemo ebyiri. Ibisubizo byose urabisanga hano.

1. Ese BPR Bank Rwanda ni iyande?

KCB Group Plc yarangije kugura imigabane myinshi muri Banque Populaire du Rwanda Plc (BPR) muri Kanama 2021. Ibi bivuze ko ubu BPR Bank Rwanda ari umunyamuryango wa KCB Group.

2. Ese KCB Group ni iki?

KCB Goup Plc ni ikigo kiri kw’isonga mu gutanga serivisi z’imari mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ; ku wa 31 Werurwe 2021 yari ifite umutungo rusange ungana na miliyari 9,8 z’amadorari y’Amerika.

KCB Group ikorera mu bihugu bitandatu ku mugabane w’Afurika kandi ikagira Ishami muri Etiyopiya. Ingamba z’iterambere za KCB Group zishingiye ku igengemigambi ryo gushinga Banki nshya cyangwa kugura imigabane myinshi muri Banki isanzwe ikora, hagamijwe gukomeza gushaka ibyashobora byose kongera inyungu z’abanyamigabane.

3. Ese BPR Bank ni Banki ibumbiye hamwe izindi?

BPR Bank Rwanda ubu ni Banki imwe yavutse nyuma y’uko habumbiwe hamwe KCB Bank Rwanda na Banque Populaire du Rwanda.

4. Kuki mwafashe icyemezo cy’uko Banki nshya ihabwa izina rya BPR Bank Rwanda?

Tuzirikana ko iki cyemezo ari ingenzi, mbere yo kugifataho umwanzuro, twabanje gufata umwanya uhagije wo kugisha inama abakozi, abakiliya, n’abandi bafatanya bikorwa bo mu Rwanda. Icyavuye mu ibyo biganiro n’uko byagaragaye ko hakenewe izina rimwe ryahuza imirimo ya Banki mu Rwanda. BPR rero yamaze kubaka izina kandi irazwi bihagije mu gihugu hose.

5. Ese nkwiye kugirira icyizere iyi Banki nshya nk’uko nari ngifitiye KCBR cyangwa BPR?

KCB Group yiyemeje kubakira ku murage wa BPR no ku byo KCBR yagezeho mu Rwanda ndetse ku mbaraga dusanganywe muri aka karere. Dufite amateka akomeye kandi turazwi mu Rwanda. Serivizi zacu z’ingenzi ntizahindutse. Abakiliya bacu bakwiye kugira icyizere cyo gukomeza gukorana natwe nk’uko batahwemye kukitugaragariza.

6. Ese amafaranga yanjye azaba afite umutekano uhagije muri iyi Banki?

Mushobora gukomeza kubitsa amafaranga yanyu muri Banki nshya mu mutekano uzira amakemwa nk’uko byahoze. KCB Group Plc ni imwe muri Banki ifite amashami menshi muri Afurika, ikagira umutungo rusange ungana na miliyari 9,8 z’amadorari y’Amerika, ikaba ikoresha ikorabahunda rifite umutekano ntayegayezwa.

7. Nshobora kubona izina rya KCB Bank na BPR hirya no hino mu gihugu.Ese ni ryari hose hagaragara BPR Bank gusa?

Bitewe n’uko guhindura izina ari ibintu bisaba ubwitonzi, hazabaho igihe aho KCB Bank na BPR bizakomeza gukora bitandukanye. Dufite igihe cy’inzibacyuho kizarangira muri Nzeri 2022 kugira ngo hatangire gukoreshwa hose izina rimwe BPR Bank kandi ikora nka Banki imwe.

8. Ese BPR izakomeze kuba Banki ishyira imbere iterambere ry’abaturage?

KCB Group yahisemo BPR nka Banki izibumbira hamwe na KCB Rwanda kugira ngo zigire Banki ishingiye ku mateka maremare ya BPR hamwe n’udushya ndetse n’imbaraga KCB iyizaniye kugira ngo ihe abakiliya bo mu Rwanda sirivisi zisubiza ibyifuzo byabo.

Banki nshya izakomeza gutanga serivizi zisubiza ibyifuzo ku bakiliya banini, abakiliya bato ku bigo bito b’ibiciriritse.

9. Ese ni izihe serivisi ziza zishobora kuboneka muri Banki zombi zibumbiye muri BPR Bank?

 Kubikuza-amafaranga y’u Rwanda
 Kubikuza- amadevize
 Kubitsa- Amafaranga y’u Rwanda
 Kubitsa- amadevize
 Kohereza amafaranga
 Kwakira amafaranga aturutse hanze
 Kwishyurana mu karere binyuze mu buryo bwo kwishyurana bwo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba
 Kureba ibyakorewe kuri konti.

10. Ese muzatanga udutabo dushya twa sheki?

Udatabo twa sheki twose tuzatangwa guhera mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022 tuzaba turiho ikirango gishya cya BPR Bank.

11. Ese muzatanga amakarita mashya yo kubikuza no kwishyurana?

Ikarita zose zo kubitsa no kwishyurana zizatangwa guhera mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022 zizaba ziriho ikirango gishya cya BPR Bank. Amakarita yo kubitsa no kwishyurana ariho ikirango cya KCB Bank azakomeza gukoreshwa kugera itariki yanditseho ko azarangirira, icyo gihe nibwo ayo makarita azasimbuzwa andi ariho ikirango gishya cya BPR Bank.

12. Ese hari amashami azafungwa?

Tuzakora isesengura turebe niba koko aho amashami akorera yegereye abakiriya, kureba ahari amashami ashobora guhuzwa n’ahaba hakenewe ko hashyirwa anndi, hanyuma hagatangwe ibyifuzo byagenderwaho.

13. Ese nzaba nshobora kubitsa no kubikuza ku ishami iryo ari ryo ryose, ku ntumwa ya Banki no ku cyuma kibikuzwaho?

Uzakomeza gukoresha serivisi zawe ukurikije uburyo wahisemo. Nihagira icyo ari cyo cyose gihinduka ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa tuzabibamenyesha mbere.

14. Ese ibyuma bibikuzwaho bizaba bikora ku buryo butandukanye n’ubusanzwe?

Oya, cyakora ishusho yabyo izaba itandukanye n’iyari isanzwe. N’ubwo amabara ndetse n’izina rya Banki bishobora guhinduka,uburyo musanzwe mukorana na Banki bwo ntibuhinduka.

15. Ese ikarita yanjye yo kubikuza no kwishyurana, konti yanjye, n’ibindi, bizakomeza
gukora?

Igikorwa cyo kubumbira hamwe BPR na KCB Rwanda zigakora BPR Bank nta ngaruka kizagira kuri serivisi zisanzwe zitangwa. Konti yawe n’ikarita yo kubikuza no kwishyurana bizakomeza gukora uko bisanzwe. Nihagira icyo ari cyo cyose gihinduka tuzakibamenyesha mbere.

16. Ese bizagendekera bite abasanzwe bakoresha serivisi zo kuri telefone igendanwa (Mobile Banking) n’izo kuri interneti (internet Banking)?

Muzakomeza gukoresha serivisi zo kuri telefone igendanwa n’izo kuri interneti. Nihagira icyo ari cyo cyose gihinduka ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa tuzakibamenyesha mbere.

17. Ese mbaye mfite konti muri BPR nkayigira no muri kCBR byangendekera bite?

Uzaba ushobora guhitamo gukomeza gukoresha izo ukonti uko ziri cyangwa kuba wasaba ko zibumbirwa muri imwe. Abakozi bashinzwe abakiliya cyangwa abacungamutungo b’amashami bazabagira inama y’uburyo mwabikoramo.

18. Ese umukozi ukora kuri gishe, umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’Ishami bazahinduka?

Ntabwo umukozi wo kuri gishe, umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’Ishami bazahita bahinduka. Cyakora mu gihe igikorwa cyo kubumbira hamwe umutungo kigikomeza, nihagira igihinduka ku birebana n’umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’ishami tuzabibamenyesha.

19. Ni izihe nyungu abakiriya baronkera muri banki nshya?

Abakiliya bazungukira cyane muri banki zibumbiye hamwe ku birebana na serivisi bahabwa.

Abakiliya bazaba bashobora kubona serivisi mu bihugu byose KCB Group ikoreramo kandi bakazihabwa nk’aho bari mu ishami ribegereye basanzwe bakorana naryo.

Turateganya ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga kugira ngo habashe gutangizwa serivisi nshya cyangwa havugururwe imitangire ya serivisi zisanzwe. Byongeye kandi, hazabaho gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose z’imari no kubasha gukoresha umutungo wa KCB Group mu gutanga inguzanyo mu mishinga minini

20. Ese nzaba nshobora kuba nahabwa servisi mw’ishami rya KCB cyangwa irya BPR?

Abakiliya ba BPR bazaba bashobora kujya kw’ishami rya KCB bagahabwa serivisi bifuza mbese nkaho bari mw’Ishami rya BPR ni nako kandi bizagendekera abakiliya ba KCB kugeza igikorwa cyo kwibumbira hamwe kirangiye.

21. Ese nakore iki nk’umukiliya kugira ngo ngendane n’izi mpinduka?

Nta na kimwe usabwa gukora giturutse kuri izi mpinduka wumva cyangwa se ubona. Ni hagira icyo ari cyo cyose gihinduka ukwirye kumenya, Banki izakikumenyesha mbere y’uko kiba.

22. Ese kuba izina ryahindutse bizagira ingaruka kuri serivisi?

Oya, guhindura izina nta ngaruka zitaziguye bizagira kuri serivisi. Ahubwo, tubahishiye udushya na servisi nshya.

23. Ese “Banking app” yanjye izakomeza gukora?

Igikorwa cyo kubumbira hamwe BPR na KCBR zigakora BPR Bank nta ngaruka kizagira ku mikorere isanzwe ya “Banking app”. Muzakomeza gukorasha “Banking App” yanyu nk’uko bisanzwe. Nihagira icyo ari cyo cyose gihinduka tuzakibamenyesha mbere.

24. Ese nzaba nshobora kubona serivisi igihe cyose nta kirogoya?

Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki gihe cy’inzibacyuho kirangira hagabanywa cyane ibishobora kurogoya serivizi zitangwa. Tubaye twiseguye ku cyo ari cyose cyashobora kubabangamira.

25. Ese bizansaba guhindura amakuru yo kuri konti yanjye?

Oya, ntabwo uzasabwa guhindura amakuru yo kuri konti yawe mu iki gihe cyo guhindura izina.

26. Ese “SWIFT code” izahinduka?

SWIFT code yacu (BPR/KCBR), aderesi, telefone ndetse na fagisi ntibizahinduka. Guhera igihe iziha rizahindukira, byose bizaba bifatiye kuri BPR Bank.

27. Ese ikiguzi cya serivizi/ibipimo by’inyungu bizahinduka?

Ikiguzi cya serivisi cyangwa ibipimo by’inyungu biba bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Cyakora impinduka izo ari zo zose zaba ntibaza zitewe no kwibumbira hamwe ahubwo zaba zishingiye ku mikorere isanzwe ya Banki.

28. Ese bizagira ingaruka ku masezerano y’inguzanyo nsanganywe muri KCBR cyangwa
muri BPR?

Nta mpinduka zizaba ku masezerano y’inguzanyo usanganywe muri imwe muri izi Banki. Nta mpinduka zizakenerwa ku masezerano haba ubu cyangwa mu gihe kizaza.

29. Ese ndamutse nketse ko hari uwakoresheje konti yanjye ntabimuhereye uruhushya, ni
nde nahamagara?

Uramutse uketse ko hari uwakoresheje konti yawe utabimuhereye uruhushya cyangwa wataye ikarita yawe, yibwe cyangwa yafatiwe mu cyuma kibikuzwaho, wahamagara abakozi bashinzwe kwitava abakiliya (Call Center) kuri nirmero +250 788 140 000 or +250 788 187 200.

Ese mwaba murimo gushyiraho izihe ngamba kugira ngo mubungabunge umutekano w’abakiliya mukumire ibikorwa by’ubujura?

Dushishikariza abakiliya kuba maso muri iki gihe, kuko abajura baba barekereje ngo babone uburyo bwose babona amakuru yanyu y’ingenzi. Nta mukiriya duzasaba amakuru ayo ari yo yose, nta n’ubwo tuzabasaba kugira amakuru mwongera cyangwa muhindura kuri konti yanyu bitewe n’izi mpinduka. Twahurije hamwe imbaraga kugira ngo tubungabunge umutekano kandi no kubeshyuza amakuru y’impuha biri mu ngamba z’itumanaho mu bijyana no guhindura izina.

31. Nakwitwara nte mu gihe naba nakiriye ubutumwa kuri interineti bunsaba gutanga amakuru arambuye kuri konti yanjjye?

Nta makuru ayo ari yo yose tuzasaba abakiliya nta n’ubwo tuzabasaba kugira amakuru mashya mutanga ajyanye na konti yanyu bitewe n’izi mpinduka.

32. Mu gihe nkeneye amakuru kuri Banki muri iki gihe ni nde nakwiyambaza nko ampe amakuru nkeneye?

Niba hari icyo ushaka kubaza cyangwa ufite ikibazo kitabonewe igisubizo, ushobora kuduhamagara unyuze ku bakozi bacu bashinzwe kwitaba abakiliya (call center) kuri telefone na aderese biri hasi cyangwa ukaba wavugisha umukozi wacu uwo ari we wese wo kw’ishami.

BPR Bank Contact center: T. +250 788 187 200 / +250 788 140 000
E. [email protected] / [email protected]

33. Ese urubuga rwa interineti (Wbsite) n’imbuga nkoranyambaga musanzwe mukoresha bizahinduka?

Yego, zirimo guhinduka, muzabasha gukorana natwe kandi mubone amakuru mashya kuri serivisi zacu mu koresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bukurikira:

Website : www.bpr.rw
Twitter : BPRBank and BPRBankcare
Facebook : BPRBank and BPRBankcare
Instagram : BPRBank and BPRBankcare
Youtube : BPRBank
Linkedin : BPRBank


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .