00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ‘Rapid Transfer’ ya Ecobank igufasha guhererekanya amafaranga mu bihugu 33

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Mu myaka yo hambere byari bigoye ko ushobora koherereza umuntu wawe amafaranga uri mu kindi gihugu, ariko uko Isi itera imbere, ni nako uburyo bwo guhererekana amafaranga bwaguka.

Ibi byagezweho bitewe n’ibigo by’imari bidahwema gushakira abakiliya babyo icyatuma batera imbere.

Muri iri terambere Ecobank nayo ntiyasigaye inyuma kuko yashyizeho ‘RapidTransfer’, uburyo bufasha abantu guhererekanya amafaranga mu bihugu 33 iyi banki ikoreramo.

Ubu buryo bugufasha kwakira cyangwa kohereza amafaranga mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Usibye guhererekanya amafaranga kandi ushobora gukura cyangwa gushyira amafaranga kuri konti yawe igihe waba uri mu kindi gihugu Ecobank ikoreremo

Ukeneye gukoresha iyi serivisi uyibona ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse no ku ba-agent ba Ecobank Xpress point. Icyiza cyayo ntisaba kuba ufite konti muri Ecobank.

Ku basanzwe ari aba-client ba banki bashobora kuyikoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho wakoresha telefoni igezweho binyuze kuri ‘application’ ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store na App store.

Rapid Transfer kandi ishobora gukoreshwa n’abafite mudasobwa banyuze kuri murandasi, bagakoresha uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Ecobank yashyizeho ’RapidTransfer App’ yakoreshwa n’umuntu ushaka kohereza amafaranga mu Rwanda cyangwa mu bihugu 33 byavuzwe haruguru, aho yaba aherereye hose ku Isi bitamusabye kuva aho ari.

Akarusho ka Rapid Transfer ni uko ari n’uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, ndetse by’umwihariko, Rapid Transfer ifasha umuntu uyikoresha kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo.

Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa ama-meticais (Ifaranga rikoreshwa muri Mozambique) n’umuntu uri muri Mozambique, uwohererejwe azayakira mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe nawe ashaka kuyohereza uri muri Mozambique, azayakira ari ama-meticais. Ni ibintu bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

Rapid Transfer ni ikoranabuhanga rya Ecobank rifasha mu guhererekanya amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .