00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yatangije serivisi ifasha mu kwishyurana hakoreshejwe konti imwe mu bihugu bitatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2022 saa 11:27
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yashyizeho uburyo buzwi nka ‘I&M BRISK’, bufasha abakiliya bayo kubikuza, kubitsa no koherereza amafaranga hagati y’amashami ya I&M Bank Rwanda, Kenya na Tanzania bakoresheje konti imwe.

Biteganyijwe ko mu bihe biri imbere iyi serivisi izaguka ikagera muri Uganda na Mauritius aho iyi banki ifite ibikorwa.

BRISK ifasha abakiliya ba I&M Bank bakora ubucuruzi ndengamipaka n’abakora ingendo zihoraho zigamije ubucuruzi mu Karere.

Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda Robin Bairstow, yatangaje ko iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gukomeza inzira yo kuvugurura imikorere y’urwego rw’amabanki mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Turashaka kuba umufatanyabikorwa w’imena wa Afurika y’Iburasirazuba mu kugera kuri iyo ntego. Turashaka kugeza ku bakiliya bacu serivisi ziborohereza mu karere hose. Inkingi mwikorezi y’ibikorwa byacu bigamije impinduka ni ukuzamura ubucuruzi, kubaka ikigo gihamye ndetse gushyiraho imikorere ituma abakiliya banyurwa. Ni muri urwo rwego twatangije iyi serivisi twakoranye umwete dufite abakiliya bacu ku mutima.”

I&M Bank ishyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa byayo ndetse yakoze ishoramari mu isesengura ry’amakuru kugira ngo hafatwe ibyemezo bitanga ibisubizo mu iterambere ry’urwego rw’imari.

BRISK ije yiyongera ku bundi buryo bw’ikoranabuhanga rikataje I&M Bank ikoresha buzafasha mu iterambere ry’ubucuruzi kandi bukoroshya serivisi z’abakiliya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

I&M yatangiye ibikorwa byayo mu 1963 ikaba ibarizwa mu mabanki ya mbere mu Rwanda ndetse akomeye muri iki gihe. Itanga serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo, ubucuruzi n’ibigo aho ikorera hose. Yinjiye mu bigo byanditse ku isoko ry’imari n’imigabane mu 2017.

Iyi banki kandi ni ishami rya I&M Group PLC, ikigo kiri ku isonga mu bya serivisi z’imari muri Afurika y’Iburasirazuba gikorera muri Kenya, Tanzania na Uganda hamwe n’ishoramari rihuriweho muri Mauritius. I&M Group ifite amateka maremare mu by’amabanki ndetse yubatse uruhererekane rw’imikoranire y’amabanki ku isi hose aho yishimira ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga bikora mu rwego rw’imari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .