Ibijyanye n’ubu buryo bw’imigurire Cyangwa imigurishirize y’inzu biteganywa n’Itegeko nº 15/2010 ryo kuwa 07/05/2010 rishyiraho kandi rigena imiterere y’isangiramutungo ku nyubako n’imihango ijyanye n’iyandikisha ryayo.
Iri tegeko rigena uburyo abantu batandukanye bashobora kugura ibice runaka mu nyubako imwe, aho kugira ngo hategerezwe igihe yose izagurirwa n’umuntu umwe. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa MIC nabwo bashyize ku isoko iyi nyubako muri ubu buryo, aho umuntu ashobora kugura igice runaka, undi akagura ikindi.
Kugeza ubu iyi nzu ifite amagorofa umunani ibarizwamo ibice 240 biri ku isoko, aho igito umuntu ashobora kukibona kuri miliyoni 20 Frw.
Ibi bice byose bifitiwe ibyangombwa byabyo, ku buryo ugura ahita agihabwa nta byo kujya guhinduza bishobora kumutinza, agatangira kubikoreramo ibyo ashaka.
Aya masezerano ibyo bigo byombi byagiranye ajyanye no gufatanya mu kugurisha ibyo bice, ha handi umuntu azaba afite amafaranga ari umukiliya wa I&M Bank Rwanda akayoborwa kuri MIC ngo agure icyo gice.
Ku batayafite bazajya bagana iyi banki ibahe amafaranga angana na 80% by’agaciro k’iyo nzu, ugura na we yishakemo 20%, inguzanyo izajya yishyurwa kugera mu myaka 10, ariko nushaka kuyishyura mu gihe kiri munsi azajya yoroherezwa.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura yavuze ko ubu bufatanye bujyanye no gufasha abacuruzi n’abandi bakora imirimo itandukanye kubona inzu nziza bakoreramo.
Ati “Turashaka gufasha Abanyarwanda kubona aho bakorera. Tuzaborohereza kubona inguzanyo no kubimenyekanisha. Inyungu ku nguzanyo si nyinshi ni 16%. Twanareba uko yajya munsi ku bakwishyura mu gihe gito. Turasaba MIC kuba bashaka uko bubaka indi, kuko iriya turayigurisha vuba.”
Ubuso bugurishwa muri MIC buri kuri metero kare ibihumbi 18 ariko udashyizeho nka za koridoro aho abantu banyura, aho bakirira abantu n’ibindi, yose ikaba ifite agaciro ka miliyari ziri hagati ya 16 Frw na 17 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MIC, Shema Fabrice yavuze ko bishimiye gufatanya n’iyi banki itarazuyaje mu gihe bayisabaga ko batangira ubu bufatanye.
Ati “Mu bucuruzi ni ibintu biba byihuta. Twagejeje kuri I&M Bank iki gitekerezo bahita bagisamira hejuru. Twizeye neza ko bizagenda neza bagafasha Abanyarwanda kubona aho bakorera. MIC iri mu nzu nke zo mu Mujyi wa Kigali zigurisha ibice by’ubucuruzi, tugasaba abantu gufatirana aya mahirwe.”
Mu bijyanye no gutanga inguzanyo abakozi ba I&M Bank n’aba MIC bazajya bafatanya mu kureba ko usaba inguzanyo ayujuje hanyuma bakayimuha, ingwate ibe icyumba umuntu yaguze.
Mu bindi by’akarushyo ni uko kugeza ubu 70% by’iyi nzu iherere hafi y’amasangano y’imihanda yo mu mujyi rwagati, ifite abayikodesha bivuze ko uzajya agura inzu azajya ahita abona amahirwe yo kubona uwo akodesha.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!