00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yashimiye abakiliya bayo b’imena mu bukerarugendo n’amahoteli (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi, I&M Bank (Rwanda) Plc yashimiye abakiliya bayo b’imena by’umwihariko ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bari mu cyiciro cy’amahoteli n’ubukerarugendo ku bwo kuba barahisemo kugana serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi banki.

Ibirori byo gushimira aba bakiriya ba I&M Bank byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2022, byitabirwa n’abarimo abakiliya bayo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Byahujwe no kwishimira umusaruro ukomeje kuva muri gahunda ya ‘Ganza na I&M Bank’ yo korohereza ibigo bito n’ibiciriritse, cyane cyane ibikora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli kubona inguzanyo byifashisha mu mishinga itandukanye y’iterambere n’ubujyanama bubifasha kugera ku nzozi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa ari umuco w’iyi banki kandi bazakomeza kubikora harebwa uko abakiliya bahabwa serivisi nziza zituma bishimira gukorana na yo.

Ati “Abakiliya bacu bagize uruhare rukomeye mu kwaguka no gutera imbere kwa banki yacu mu myaka yashize. Twifuzaga kubashimira cyane ku bwo gukomeza kudushyigikira.”

Mu myaka ibiri ishize ubwo ibintu byari bikomeye by’umwihariko ubwo Covid-19 yari yageze mu Rwanda, nibwo I&M Bank yatangiye gahunda izwi nka ‘Ganza na I&M SME Banking’ ifite intego ivuga ngo ‘Tangira, Aguka, Ugwize’.

Nubwo icyorezo cyari gikomeje kuzambya ibintu ndetse ibigo byinshi by’abikorerera bigahura n’ibibazo by’amikoro, I&M Bank yakomeje kuba hafi abakiliya bayo bakora ubucuruzi, bato n’abaciritse by’umwihariko abari mu mahoteli n’ubukerarugendo.

Binyuze muri ‘Ganza na I&M Bank’ hatanzwe agera kuri 9,542,537,918Frw yashowe mu gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bigera ku 100 ndetse harimo ibigera kuri 20 bifitwe n’abagore.

Muri iyi gahunda kandi I&M Bank Rwanda ifatanya na Mastercard Foundation binyuze mu mushinga wayo Hanga Ahazaza, ugamije kongerera urubyiruko amahirwe yo kubona akazi n’Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera, IFC.

Kugeza ubu binyuze muri iyo gahunda hahanzwe imirimo igera kuri 4300, yatanzwe n’ibigo 363 bifashwa muri iyo gahunda. Izindi gahunda zirimo kuba haratanzwe inguzanyo iciriritse aho bagiye bayihabwa ku nyungu ya 16% aho kuba 16,5%.

Robin yavuze ko kugira ngo Ganza na I&M SME Banking ibashe gushyirwa mu bikorwa habayeho kongera abakozi ku kigero cya 3% bafashije mu guha serivisi nziza abacuruzi bato n’abaciriritse mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ati “Ganza na I&M yaje ari igisubizo ku byifuzo by’abakiliya bacu, ni ubukangurambaga bwashyizweho kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo bwari bwarazahajwe na Covid-19. Hamwe na Ganza, twabashije kwagura umubano n’abakiliya bacu b’abacuruzi bato n’abaciriritse tubagezaho serivisi nziza ndetse n’amahirwe mashya agenda atangwa na I&M Bank.”

Kugeza ubu I&M Bank kandi imaze guhugura abarenga 300 barimo abagore 76 n’abagabo 224 aho bahuguwe ku bijyanye n’ishoramari, uko bakwagura ubucuruzi bwabo, kongera umubare w’abakiliya babagana, ibijyanye no kuzigama, gukorana na banki n’ibindi birimo no gukora ubucuruzi mu buryo bwa Iyakure [Online].

Abanyamahirwe batomboye

Mu birori byo gushimira abakiliya ba I&M Bank babarizwa mu cyiciro cy’amahoteli n’ubukerarugendo, mu bitabiriye abanyamahirwe bane batahanye miliyoni 2,5Frw binyuze muri tombola.

Muri izo miliyoni 2,5Frw batomboye, harimo ebyiri bazashyira mu bikorwa byabo mu gihe andi asigaye I&M Bank izayakoresha mu bikorwa birimo kwamamaza ibikorwa by’abayatomboye.

Mu batomboye aya mafaranga harimo Nzabandora Laurent Marius, Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Heaven Holdings Ltd ari nayo ifite The Retreat y’inyenyeri eshanu na Heaven Boutique Hotel y’inyenyeri enye.

Yavuze ko kuva iyi hoteli yabo yatangira bakoranaga na I&M Bank kandi bakomeje kubona ibyiza byo kuba ari yo yabaye amahitamo yabo.

Ati “Ni banki itanga serivisi nziza yihuta kandi inoze. Aya mafaranga dutomboye aradufasha mu kwagura ibikorwa byacu ikindi gikomeye kandi harimo n’amahugurwa azongerera abakozi bacu ubushobozi ndetse no kutwamamariza ibikorwa byacu bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo ndetse n’ibitangazamakuru bakorana na byo.”

Umuyobozi Mukuru wa Silverbird Tours Agency, Tuyishimire Peter nawe watomboye yagize ati “I&M Bank ni banki nziza ikurikirana abakiliya bayo, ikamenya uko babayeho umunsi ku munsi. Aya mafaranga natomboye nayo aje kumfasha kwagura ibikorwa byanjye.”

Gahunda nk’iyi ya ‘Ganza na I&M Bank, ni imwe mu zigamije kuyifasha kurushaho kwegera abakiliya bayo no gutegura abazaba abakiliya bayo mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wa Sundowner yashimye I&M Bank yamushyikirije sheki ya miliyoni 2,5 Frw yari amaze gutombola
Umuyobozi Mukuru wa Silverbird Tours Agency, Tuyishimire Peter yashyikirijwe sheki ya miliyoni 2,5 Frw
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow n'Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Rica Rwigamba
Nzabandora Laurent Marius, Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Heaven Holdings Ltd yashyikirijwe sheki ya miliyoni 2,5 Frw
Christian Abijuru, Umuyobozi wa serivisi z'abacuruzi bato n'abaciriritse muri I&M Bank ni we wayoboye ibi birori
Umuyobozi ukuriye ishamir y'ubucuruzi muri I&M Bank, Gakuba Olivier
Umuyobozi wa I&M Bank, Robin Bairtow yashimiye abakiliya abizeza gukomeza kubaha serivisi nziza
Umuyobozi Mukuru wa I & M Bank, Robin yaganiraga na Nicolas Emane ushinzwe itumanaho muri Mastercard Foundation
Wari umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo
Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka yitabiriye iki gikorwa cyateguwe na I&M Bank
Frank Mustaff, Umuyobozi w'Ikigo cya Horwath HTL mu Rwanda ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .