Iki gikorwa cyatangijwe tariki ya 28 Kanama 2024, aho ku ikubitiro abakobwa n’abagore 26 aribo bahise bahabwa amahugurwa y’umunsi umwe.
Bimwe mu by’ibanze byagarutsweho muri aya mahugurwa, ni ukwibuka kwandika amakuru yose y’ibyinjira, ibisohoka n’amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bwabo.
Hari kandi kwita ku mubano hagati yabo n’abakiliya babagana, inzira zo kwinjiza amafaranga, kubaka imikoranire n’ubufatanyabikorwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, no kwita ku ngingo yo kugena abakozi ntasimburwa mu bucuruzi kuko ari umwe mu mitungo y’ingenzi igomba kwitabwaho.
Niyigaba Diane ukora ubucuruzi bw’indabo, ni umwe mu bahawe aya mahugurwa. Yavuze ko hari byinshi yakoraga atabisobanukiwe kandi ari bimwe mu bituma ubucuruzi bwe butagenda.
Ati “Nkanjye ubwanjye nkorera ku ikoranabuhanga ariko batubwiye ko tutagomba gutekereza hafi kuko tugomba kwaguka. Nahise numva ko isoko ryanjye ritagomba kugarukira aho gusa ahubwo ngomba kugira n’aho mbarizwa.”
Yavuze ko hari muri byinshi bize harimo no kumenyekanisha ibikorwa byabo, no kumenya neza imigenzurire y’ubutungo.
Ubu bufatanye kandi bushamikiye kuri gahunda ya I&M Bank yitwa ‘She grows with I&M’ igamije kubakira ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi ba rwiyemezamirimo b’abagore ndetse no kubereka amahirwe na serivisi za I&M Bank bihari kugira ngo bibyazwe umusaruro by’umwihariko serivisi zahariwe abagore.
Umuyobozi Nshyingwabikorwa wa Le Village de la Femme, Rwagasore Aretha, yavuze ko intego nyamukuru ari ukugeza iyi gahunda no mu ntara z’u Rwanda.
Ati “Abagore muri Kigali basa nk’aho bafite ubumenyi bwisumbuyeho kuruta abo mu mijyi yunganira Kigali n’ahandi. Dufite uturere 30 mu gihugu kuki buri mwaka tutajya tujya mu karere kamwe kugira ngo benshi bungukire muri iyi gahunda.”
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko ibyiza ari uko aba bahuguwe bashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kugira ngo n’abandi bakeneye kongererwa ubushobozi bahugurwe nk’uko biri mu ntego rusange z’iyi banki zo guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Hari inama nifuza kubagira, mukore mwunguke ariko mwibuke kwizigamira kuko ibihe ntibihora ari bimwe, ntabwo muzakora imyaka yose. Intekerezo zo kwaguka muzikomeze cyane, turifuza kubabona muri abakire kandi mu minsi mike tuzaza kwishimana namwe.”
Kuri ubu I&M Bank Rwanda PLC, ifite inguzanyo itanga nta ngwate igera kuri miliyoni 100 Frw na miliyoni 350 Frw mu rwego rwo gushyigikira abakora ubucuruzi kugira ngo butere imbere.
Imwe mu nkingi z’iterambere rirambye za I&M Bank, harimo guhindura imibereho y’abaturage bangana na miliyoni 2 mu myaka itatu iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!