I&M Bank Rwanda Plc yungutse miliyari 1.5 Frw mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Banki y’ubucuruzi I&M Bank (Rwanda) Plc yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya miliyari 1.5 Frw.

Iyi banki yatangaje ko ikomeje guhagaragara neza, nubwo mu mpera z’igihembwe cya mbere cyasojwe ku wa 31 Werurwe 2020, ari bwo icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda, ibikorwa byinshi bigafungwa mu gukumira ikwirakwira ryacyo. Ni ibintu byagize ingaruka ku rwego rw’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage.

Mu byazamuye inyungu ya I&M Bank (Rwanda) Plc harimo kongera inguzanyo iyi banki yatanze ho 17 ku ijana, zikagera kuri miliyari 201 Frw mu gihe kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019 inguzanyo zari mu bakiliya zari miliyari 171.8 Frw.

Inyandiko y’imari y’iyi banki igaragaza ko nubwo inguzanyo zatanzwe zazamutse, izitishyurwa neza zakomeje kuba munsi cyane ya 5 ku ijana gateganywa na Banki Nkuru y’u Rwanda, kuko zari kuri 2.14 ku ijana mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Bijyanye n’amafaranga iyi banki yungutse, izatanga mu kigo cy’umusoro n’amahoro agera kuri miliyoni 827 Frw, kuko inyungu ya mbere yo kwishyura umusoro ari miliyari 2.36 Frw.

Umutungo mbumbe wa banki wazamutseho icyenda ku ijana ugera kuri miliyari 348 Frw kugeza ku wa 31 Werurwe 2020, uvuye kuri miliyari 317.8 ku wa 31 Ukuboza 2019.

Amafaranga yabikijwe n’abakiliya nayo yageze kuri miliyari 206.9 Frw kugeza ku wa 31 Werurwe, avuye kuri miliyari 191.8 Frw zabarwaga kugeza mu mpera z’umwaka ushize.

Ibyemezo by’ibanze byafashwe na I&M Bank ni uko abantu batabasha kwishyura bitewe n’ihungabana ry’ibikorwa byabo kubera Coronavirus, bashobora guhabwa igihe cyo kutishyura gishobora kugera ku mezi atatu, haba ku mafaranga bagurijwe cyangwa inyungu zayo.

I&M Bank (Rwanda) Plc kandi guhera ku wa 15 Mata 2020 yagabanyije inyungu ku nguzanyo, iva kuri 16.5% igera kuri 16% hagamijwe korohereza no kuzahura ibikorwa bibyara inyungu, bikomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Kugabanya inyungu ikagera kuri 16% bifite ikintu gikomeye bizafasha, kuko nko ku muntu ufashe inguzanyo ya miliyoni 50Frw, ku mafaranga yakagombye kwishyura buri kwezi hazahita hagabanukaho hafi 19.000 Frw.

Iyi banki ikomeje gushaka uko yarushaho kuzamura ibikorwa byayo, aho yatumiye abanyamigabane mu Nteko Rusange ngarukamwaka izaba ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, izasuzuma ikanemeza umwanzuro wo kongera imari shingiro yayo ikava kuri miliyari 6 Frw ikagera kuri miliyari 25 Frw.

Icyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda Plc mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .