I&M Bank Rwanda Plc yemeje kongera imari shingiro yayo ikagera kuri miliyari 25Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kamena 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko rusange ya I&M Bank (Rwanda) Plc, yemeje umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi wo ‘kongera imari shingiro ya banki ikava kuri miliyari 6 Frw ikagera kuri miliyari 25 Frw’, mu kubahiriza amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) no kongera iterambere rirambye rya banki.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, I&M Bank Rwanda Plc yamurikiye abanyamigabane bayo uko umwaka ushize wasojwe ku wa 31 Ukuboza 2019 wagenze. Ni inteko rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Inyandiko y’imari ya I&M Bank Rwanda Plc, yerekana ko mu 2019, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya 6.141.942.000 Frw, zivuye kuri 7.462.572.000 Frw mu 2018.

Muri rusange ibyo banki yinjije bingana na miliyari 21,9 Frw, bitewe no kwiyongera kw’inguzanyo zatanzwe ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse n’abantu ku giti cyabo zavuye kuri miliyari 169 Frw mu 2018 zikagera kuri miliyari 172 Frw mu 2019.

Inguzanyo zatanzwe ziyongereyeho 2% ugereranyije na 2019 na 2018. Umutungo mbumbe wa banki wazamutseho umunani ku ijana ugera kuri miliyari 317 Frw kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019, uvuye kuri miliyari 294 Frw mu Ukuboza 2018.

Amafaranga yabikijwe n’abakiliya nayo yageze kuri miliyari 243 Frw kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, avuye kuri miliyari 230 Frw zabarwaga kugeza mu mpera z’umwaka za 2018, bivuze ko habayeho inyongera ya 5%.

Ingo zirenga 1000 zahawe inguzanyo zibasha kugura cyangwa kubaka inzu zo kubamo.

Inteko rusange yemeje ko imari shingiro ya banki yiyongera ikagera kuri miliyari 25 Frw. I&M Bank Rwanda Plc yasobanuye ko kongera imari shingiro bigendanye n’amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), y’uko banki zigomba kuba zifite imari shingiro ya miliyari 15 Frw bitarenze tariki 31 Ukuboza 2021, ndetse n’iya miliyari 20 Frw bitarenze tariki 31 Ukuboza 2023.

Kongera imari shingiro kandi bigamije gutuma banki igira iterambere rirambye. Inyungu irimo kandi ni uko ari igisubizo ku banyamigabane bahoraga bagaragaza ibyifuzo byo kongera imigabane yabo. Bazaba bafite ubushobozi bwo kubona imigabane y’inyongera ku giciro cyiza.

Hari inyungu kandi mu guhabwa ubwasisi, aho kuri buri mugabane usanzwe ufite agaciro ka 10 Frw, uzajya uhabwa abanyamigabane basanzwe ba banki babaruwe mu gitabo cy’abanyamigabane ku itariki ya 2 Kamena 2020.

Inteko rusange yemeje inyungu ntakuka ingana n’amafaranga 3 Frw ku mugabane mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 31 Ukuboza 2019, ari yo izahabwa abanyamigabane.

Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc, yafashe umwanzuro w’uko abanyamigabane bayo bazagabana miliyari 1.515.000.000 Frw ni ukuvuga 3 Frw ku mugabane. Ni mu gihe mu 2018 bari bagabanye 2.985.000.000 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yasobanuye ko bitewe no kwibanda cyane mu ishoramari rigamije guteza imbere ikoranabuhanga, amafaranga banki yinjije n’ayavuye muri za komisiyo yagabanutseho 7% mu 2019.

Yavuze ko binyuze mu gukomeza guhanga udushya muri serivisi n’ibicuruzwa bigendanye no kwita ku mikorere myiza, banki izakomeza kwita ku gaciro k’abanyamigabane ndetse no ku nyungu.

Yemeje kandi itangwa ry’umugabane w’inyongera mushya w’ubwasisi wishyuwe wose w’agaciro kangana na 10 Frw, kuri buri mugabane usanzwe ufite agaciro ka 10 Frw ugahabwa abanyamigabane basanzwe ba banki babaruwe mu gitabo cy’abanyamigabane ku itariki ya 2 Kamena 2020.

Abanyamigabane kandi basuzumye banemeza umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi wo kongera imari shingiro ya sosiyete kugira ngo ibashe kuzamura imikorere yayo ndetse no kubahiriza ibisabwa n’inzego zibishinzwe binyuze mu gushyira imigabane ku isoko ifite agaciro kagera kuri miliyari 10 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imari muri I&M Bank Rwanda Plc, Umulisa Anita, yasobanuye ko uyu mwanzuro ugamije guteza imbere sosiyete no kwagura ubucuruzi kandi inyungu ikiyongera nk’uko byagenze mu gihembwe cya mbere cya 2020, aho yiyongereyeho 17 ku ijana.

Yagize ati “Gahunda ni ugukomeza gutera imbere. Dukeneye gukoresha ikoranabuhanga bitewe n’uko twifuza guhaza ibyifuzo by’abakiriya, turashaka gushora imari mu ikoranabuhanga. Dufite ingaruka za Coronavirus, hari icyo iki cyorezo kizahungabanya ku bukungu ni yo mpamvu dushaka kongera imari shingiro”.

Mu Ukuboza 2018, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje izamuka ry’imari shingiro isabwa kugira ngo banki cyangwa ikigo cy’ubwishingizi cyemererwe gukorera mu Rwanda.

Imari shingiro isabwa kuri banki y’ubucuruzi yavuye kuri miliyari 5 Frw igera kuri miliyari 20 Frw, isabwa banki z’iterambere iva kuri miliyari 3 Frw igera kuri miliyari 50 Frw. Banki zikora nka koperative zo zisabwa miliyari 10 Frw.

Icyo gihe Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yagize ati “Ibi birafasha urwego rw’imari, bagende bazana indi miyoboro yafasha Abanyarwanda kurushaho kwizigamira amafaranga, kandi uko barushaho kwizigamira niko urwego rw’imari rugira ubushobozi bwo kuba babona amafaranga ahendutse batangaho inguzanyo ku gihe kirekire.”

Banki zahawe imyaka itanu yo kongera imari shingiro ariko nibura mu myaka itatu zikaba zigejeje kuri miliyari 15 Frw, zikuzuza miliyari 20 Frw mu yindi ibiri ikurikira. Ibigo by’ubwishingizi rusange byo byahawe imyaka itatu, iby’ubwishingizi bw’ubuzima bihabwa ibiri.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko Ikigo cy’Imari uko kigira imari shingiro nini ni nako kigira ubushobozi bwo gutanga imyenda kandi mu gihe kirekire.

Inteko rusange ya I&M Bank Rwanda Plc yemeje ko imari shingiro yongerwa ikagera kuri miliyari 25Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .