00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari n’aho konti zahujwe na telefone: Kwinjiza ikoranabuhanga muri Umurenge SACCO bigeze he?

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 22 April 2024 saa 07:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko kwinjiza ikoranabuhanga muri koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nka Umurenge SACCO bimaze gukorwa mu ntara eshatu z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, hakazakurikiraho kuzihuza ku buryo zibasha gukorana.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ni we watangije uwo mushinga mu 2014, asaba ko hatangizwa ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416.

Muri iyi gahunda biteganywa ko umuturage w’i Gisagara ufite konti muri Umurenge SACCO i Kibirizi yagera mu yo mu Murenge wa Rugerero i Rubavu agahabwa serivisi nta nkomyi.

Imirenge SACCO uyu munsi icungwa umunsi ku wundi na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hubert Asiimwe, yatangarije RBA ko ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu Mirenge SACCO yo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Ati “Akazi ko gukura amakuru muri za mpapuro zose, muri twa dutabo twose ni amakuru ya banki tugomba gukora twitonze…mu Majyepfo ku wa Mbere tuzasoza kuzishyira zose mu ikoranabuhanga, ubwo icyerekezo ni mu Burengerazuba.”

Mu gihe Imirenge SACCO yo mu ntara eshatu n’Umujyi wa Kigali zose yaba yaramaze kwinjizwa mu ikoranabuhanga byaba bivuze rigeze kuri 321 mu gihe 95 zo mu Ntara y’Iburengerazuba ari zo ziri ku ntera yo kwinjiza amakuru ava mu mpapuro ajya mu ikoranabuhanga.

Asiimwe yasobanuye ko babanza kuvana amakuru ku mpapuro bayashyira ku ikoranabuhanga, hakaza umugenzuzi w’imari gusuzuma no kwemeza ko ibigiye kwimurwa bihura n’imibare y’ubuyobozi bwa Umurenge SACCO.

yanavuze ko mu gihe izi SACCO zizaba zimaze kugezwamo imikorere y’ikoranabuhanga serivisi izarushaho kwihuta bitandukanye no gukoresha agatabo.

Ati “Uyu munsi urinjira werekana indangamuntu bahita baguha serivisi yawe ukigendera.”

Hari aho konti zahujwe na telefone

Asiimwe yavuze ko nyuma yo kwinjiza ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO ubu hari gusuzumwa uko umuntu yajya abitsa cyangwa akabikuza akoresheje telefone igendanwa.

Ati “Kugeza ubu twatangiye gukora isuzuma mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, ryo guhuza konti yawe na telefone yawe ukaba wabona ubutumwa ko amafaranga ageze kuri konti yawe ukaba wayashyiraho, ukaba wanayakuraho ukishyura nk’uko dusanzwe tubikora mu ma banki.”

Gusa icyo kuzihuza ku buryo umuturage yajya abikuriza mu ishami agezemo ryose biracyafite urugendo.

Ati “Kuba nava hano nkajya Nyamasheke cyangwa Nyagatare nkabikuza urwo ni urundi rwego turimo kuganaho ariko ingufu nyinshi ubu twabaye tuzishyize mu kuzishyira zose mu ikoranabuhanga.”

Nyuma yo kuzishyira mu ikoranabuhanga hazakurikiraho kuziganiriza zose, nizemera kwihuza habone guhuzwa ikoranabuhanga ku buryo zizajya zihana amakuru ku muntu ushaka kubitsa cyangwa kubikuza aho yaba ari hose.

Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO rimaze kugera mu Ntara eshatu n'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .