Ibi bihembo byatanzwe binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Easter Campaign’ bwateguwe na AG Partners Africa ihagarariye Western Union mu Rwanda.
Kuwa 18 Gicurasi 2022, nibwo Copedu Plc yashyikirije abakiliya babo b’abanyamahirwe igihembo cy’ikarita iriho ibihumbi 125Frw bakoresha bahaha ibintu bitandukanye muri Sawa City.
Umugwaneza Olive uri mu banyamahirwe batatu bahembwe yavuze ko yatunguwe n’iki gihembo yahawe, yemeza ko aya mafaranga azayifashisha mu guhaha ibintu bitandukanye.
Ati “Nanezerewe cyane kuko si ibintu nateganyaga ko byambaho, nta nubwo nsanzwe ndi umunyamahirwe cyane. Ni ubwa mbere ntomboye, rero ndumva byanejeje cyane, ndashimira Western Union ariko by’umwihariko, nkashimira Copedu Plc kuko ariho nsaba iyo serivisi rero nkaba nakangurira n’abandi kugana Copedu Plc kubera serivisi zayo nziza.”
Ibi byishimo Umugwaneza abisangiye na Mukasine Alice wavuze ko asanzwe akoresha cyane Western Union kandi ayishimira ko yoroheje uburyo bwo guhererekanya amafaranga ku bantu bari mu bihugu bitandukanye.
Ati “Iyi serivisi nakundaga kuyikoresha muri Copedu Plc mu kohereza amafaranga cyangwa se mu kuyakira. Uyu munsi rero bakaba baduhembwe nk’abakiliya ba Copedu Plc bakoresha iyo serivisi tukaba tubonye ikarita iriho ibihumbi 125Frw dushobora guhahisha muri Sawa City. Aya mafaranga ndayahahishaho ibintu bitandukanye.”
Yakomeje ashimira Copedu Plc kubera uruhare igira mu gufasha abakiliya bayo kwiteza imbere.
Ati “Ndashimira Copedu Plc cyane nka banki idufasha mu kwiteza imbere no kwizigamira, ikadufasha no mu mishinga y’ubucuruzi cyangwa se indi abantu baba bafite.”
Undi munyamahirwe wahembwe kuri uwo munsi ni Ndabamenye Jean Claude wavuze ko mu myaka irenga itanu amaze akorana n’Iki kigo cy’imari cyamufashije kwiteza imbere none hakaba hiyongereyeho no guhembwa.
Umuyobozi Ushinzwe abakiliya muri AG Partners Africa, Justine Gwira yavuze ko batangije ubu bukangurambaga mu rwego rwo kuzirikana abakiliya bakoresha Western Union mu Rwanda.
Ati “Ni ubukangurambaga bwatangiye tariki 1 Mata kugera kuwa 30 Mata bukaba bwari bugamije guhemba abanyamahirwe bohereje amafaranga mu bice byose byo ku Isi bakoresheje Western Union. Buri munyamahirwe yatsindiye amafaranga 125,000 y’u Rwanda yo guhahisha.”
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu Plc, Bigirimana Francine yashimiye cyane Western Union ku bw’iyi gahunda y’ibihembo yateguye.
Ati “Turashimira abafatanya bikorwa bacu ba Western Union ndetse abakiliya ba Copedu Plc bitabiriye iyi poromosiyo, ndetse n’uko igikorwa cyagenze muri rusange.”
Yakomeje asaba abakiliya b’iki kigo cy’imari gukomeza gukoresha serivisi zacyo.
Ati “Ndakangurira abakiliya bacu ndetse n’abandi batugana gukomeza gukoresha serivisi zacu, habe mu nguzanyo cyangwa muri servisi z’ubwizigame dore ko dufite n’akarusho ku bagore b’amikoro make bakeneye inguzanyo nta ngwate. Mutugane tubakirane yombi.”
Copedu Plc ni kimwe mu bigo byahawe ibihembo byo kuba byaratanze serivisi nziza ku bakiliya babyo mu 2021, mu muhango wabaye ku wa 9 Ukwakira kuri Lemigo Hotel hubahirizwa amabwiriza ya Covid-19.
Copedu Plc kuva yatangira mu myaka 25 imaze ishinzwe, yagiye ishyira imbaraga mu guteza imbere umugore, ishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha kwikura mu bukene agatinyuka agakora imishinga ibyara inyungu, ndetse kugeza ubu hari benshi imaze guhindurira ubuzima.







Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!