00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Group yahawe miliyari 650 Frw zo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 May 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Equity Group, n’Ikigega Nyafurika cy’Ingwate (African Guarantee Fund-AGF) byasinyanye amasezerano ya miliyoni 500$ (asaga miliyari 650Frw), azashorwa mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse cyane cyane iby’abagore, n’urubyiruko.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 9 Gicurusi 2025, azibanda ku mishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Ubu bufatanye bugamije gufasha Equity Group gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse y’arenga miliyari 1$ ndetse hagahanwa imirimo mishya irenga ibihumbi 50, muri Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba.

Ubufatanye bwatangiye mu 2018, bwongera kuvugururwa mu 2020 ubwo AGF yahaga Equity Group miliyoni 75$.

Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu, aho hazabanza guha inguzanyo zingana na miliyoni 160$ imishinga mito n’iciriritse, irimo 500 iyobowe n’abagore, na 900 y’urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko ubu bufatanye ari umusemburo mwiza mu gukomeza kugira uruhare mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse no kuzana impinduka mu bukungu.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwerekana uburyo turi gukorera hamwe kugira ngo dufashe ubucuruzi buto ari nabwo shingiro y’ubukungu bwa Afurika. Turi gufasha abaturage kubona inguzanyo byoroshye, guhanga imirimo no kubona akazi.”

Umuyobozi Mukuru wa AGF, Jules Ngankam, yavuze ko ubu bufanye buri mu kwagura ibikorwa byabo byo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciciritse.

Yagize ati “Binyuze mu gufasha iyi banki tuzazamura ibigo bito n’ibiciciritse harimo kongera umubare w’abantu bafite akazi, no kubona ibigo bigenda bizamuka biva ku bito bikagera ku biciriritse."

Muri ubu bufatanye hazibandwa ku mishinga irengera ibidukikije, ubworozi n’ubukerarugendo, mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Equity Group yahawe miliyari 650 Frw zo kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse birimo n’ibyo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .