Equity Bank yahagaritse gahunda yo kugura BPR Plc

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Kamena 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo Equity Group Holdings Plc cyo muri Kenya cyahagaritse gahunda yo kugura Banki zitandukanye zirimo na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) bishingiye ku mpamvu z’ibibazo by’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Equity Group Holdings Plc yatangaje ko yemeranyijwe mu buryo bw’ibanze, guhabwa imigabane 62% Atlas Mara ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) na 100% by’imigabane muri African Banking Corporation Tanzania Limited, African Banking Corporation Zambia Limited na African Banking Corporation Mozambique Limited.

Atlas Mara yo yagombaga guhabwa imigabane miliyoni 252 muri Equity Group Holdings Plc ingana na 6.27% muri iki kigo gikomeye muri Kenya, mu igurana ry’imigabane rifite agaciro ka miliyari 10.7 z’amashillingi ya Kenya (miliyoni $106).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Equity Group Holdings Plc rivuga ko yahagaritse ibiganiro byo kwegukana iyi migabane, itanga impamvu z’uko ishaka kuvugurura uburyo bw’imikorere yayo bitewe n’icyorezo cya COVID-19 ku buryo biyibashisha kugumana amafaranga yo gukoresha ku isoko muri iki gihe.

Bivuze ko ikigamijwe ari ukubika amafaranga yakwifashishwa mu gufasha abakiliya bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Umuyobozi wa Equity Group Holdings Plc, James Mwangi, yagize ati “Nyuma yo kubigenzura neza, Equity Group Holdings Plc na Atlas Mara Limited, bemeranyije guhagarika ibiganiro ku ihererekanywa ku mpamvu zo kwita ku hazaza.”

Yavuze ko uyu mwanzuro wo guhagarika iri hererekanya ry’imigabane, ushingiye ku kureba mu buryo bwitondewe ingaruka zatewe na COVID-19 zigatuma ubukungu busubira inyuma ku Isi no mu Karere.

Aya masezerano yari kuzatuma Equity yegukana amabanki ya Atlas Mara ari mu Rwanda, Tanzania, Zambia na Mozambique.

Mu 2016 nibwo Atlas Mara Ltd yaguze 62% by’imigabane ya Banki y’Abaturage (BPR), havuka ikigo gishya cyahurije hamwe BPR n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki Itsura Amajyambere, BRD, bibyara BPR Part of Atlas Mara.

Equity Group isanganywe ibikorwa muri Kenya, u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania na RDC, ikagira ishoramari mu bikorwa birimo banki, ubwishingizi, ubugenzuzi, ibikorwa remezo n’ibindi. Ifite umutungo ugera kuri miliyari 6 z’amadolari ya Amerika.

Hamwe n’abakiliya miliyoni 13.5 ifite, Equity Bank ishamikiye kuri icyo kigo ni yo banki ya mbere nini mu karere aho ifite amashami 290.

Equity Group Holdings Plc yavuye mu byo kugura imigabane ya Atlas Mara muri BPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .