00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yijeje abahinzi ubufasha mu kwagura ibikorwa byabo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 23 November 2024 saa 08:54
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda PLC ku bufatanye na USAID Kungahara yahuye n’abanyamuryango mu nama igamije gufasha abahinzi n’abacuruza ibicuruzwa by’ubuhinzi, kuganira no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari.

Iyi nama yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Ugushyingo 2024, yahuje abanyamuryango bayo bakora ubuhinzi ndetse n’abacuruza ibikomoka ku buhinzi no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank Rwanda PLC, Darius Clement Nkuriza, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama kwari uguhura n’abanyamuryango bayo.

Ati “Intego nyamukuru yacu kwari uguhura n’abakiliya bacu tukamenya uko twabafasha muri byose bakeneye, tukamenya imbogamizi bahura nazo n’uburyo twabafasha bikwiriye kugira ngo natwe tuzagere ku ntego zacu twihaye.”

Yavuze ko Equity Bank Rwanda yiteguye gufasha uwayigana wese kandi ko itazamutenguha.

Ati “Twiteguye guha serivisi nziza abatugana ku gihe. Urugero tuvuge nk’umuhinzi uhinga umuceri, ntabwo wamuha inguzanyo ngo umubwire ngo azishyure nyuma y’ukwezi kumwe, ahubwo turamufasha tukamuha inguzanyo ihura neza n’igihembwe cy’ihinga kandi tukamusaba inyungu nkeya ku buryo nta mbogamizi azahura nazo”.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Equity Bank, Alice Kirezi yavuze ko iyi banki iteganya gushora 30% by’inguzanyo zayo mu buhinzi bitarenze 2030.

Yavuze ko kandi izatanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ikindi ko hari gahunda nyinshi bateganyirije abahinzi n’aborozi, abacuruza ibiturutse ku buhinzi ku rwego mpuzamahanga kubera ko ifite amashami menshi mu karere.

Umujyanama muby’ubuhinzi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Agnes Mukakimenyi, yavuze ko hakirimo imbogamizi ku bahinzi zirimo igiciro cy’inguzanyo kiri hejuru, asaba ko bakoroherezwa ku nguzanyo mu buryo bworoshye.

Yashimye uruhare rwa Equity Bank mu guteza imbere abahinzi n’ubucuruzi bw’ibituruka ku buhinzi.

Umunyamuryango wa Equity Bank, Sina Gerard, yagaragaje uko yateye imbere mu buhinzi n’ubworozi kubera ubufasha yahawe n’iyi banki, asaba abandi kwitabira gahunda zayo kuko yabafasha kugera ku nzozi zabo.

Umuyobozi wungirije muri USAID Kungahara, Joseph Mutware yashimiye iyi nama, avuga ko yongereye ubufatanye n’ingufu mu iterambere ry’ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko ubuhinzi ari urufunguzo rw’iterambere ry’igihugu, ashimangira ko bazakomeza gushyigikira abahinzi n’abacuruza ibituruka ku buhinzi no guteza imbere ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda PLC bwashimiye abanyamuryango bayo baje kwifatanya nayo kandi badahwema kuyigana buri munsi, buvuga ko ibateganyiriza ibyiza byinshi kuri ubu no mu bihe biri imbere.

Umuyobozi wungirije muri USAID Kungahara, Joseph Mutware yavuze ko yishimiye iyi nama kandi izatuma ubufatanye bwiyongera
Umuyobozi ushinzwe ishoramari , Alice Kirezi yashimangiye ko Equity Bank Rwanda PLC iteganya gushora 30% by’inguzanyo zayo mu buhinzi bitarenze mu 2030
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank Rwanda PLC, Darius Clement Nkuriza yijeje abahinzi ko biteguye kubafasha muri byose kugira ngo ubuhinzi bukomeze kwaguka
Umuyobozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Equity Bank Rwanda, Jean Havugimana, yagaragaje serivisi nyinshi zitangwa na Equity
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara na Sina Gerard, umwe mu banyamuryango bayo bakomeye
Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yavuze ko biteguye gushyigikira ubuhinzi mu buryo bwose
Umushohomari Sina Gerard, yavuze ko Equity Bank yamufashije kuba ageze aho ari ubu
Umujyanama muby’ubuhinzi muri RDB, Agnes Mukakimenyi, yashimiye Equity Bank Rwanda uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi
Ni inama yari yitabiriwe n'abakiliya b'ingeri zitandukanye
Ni inama yahuje abanyamuryango ba Equity Bank Rwanda n'ubuyobozi bwayo kugira ngo bige ku cyagira akamaro kurushaho kuri bose
Abanyamuryango bari bitariye inama

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .