00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yafunguye ishami rishya ku Kimironko (Amafoto)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Kamena 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda Plc yafunguye ishami rishya riherereye ku Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abakiliya bayo serivisi nziza kandi zinoze.

Ni ishami ryaje ryiyongera ku yandi 14 yari asanzwe hirya no hino mu gihugu, yashyizweho mu korohereza abagana Equity Bank Rwanda Plc kubona serivisi z’imari badasiragiye mu mayira cyangwa ngo batakaze igihe cyabo.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko abakiliya b’iyo banki baherereye muri ako gace bagombaga kugana ishami rya Remera, ugasanga bibagora kandi ari benshi.

Yagize ati “Uyu munsi dufunguye ishami rya 15. Gufungura ishami biterwa n’ibintu byinshi, tuba twarakoze inyigo tureba niba aho hantu hakwiriye ishami, rero iki gice cya Kimironko by’umwihariko tuhafite abakiliya benshi bagiraga icyuho cyo kujya Remera ku Gisimenti bashaka serivisi.”

“Iki gice ariko na none tuhafite abakiliya benshi baza kugura ibintu bitandukanye bakenera serivisi za banki kuko hameze nk’ihuriro ry’umujyi. Ni yo mpamvu twahisemo kuhashyira ishami kugira ngo byorohereze abo bakiliya bacu kubona serivisi byihuse bitabagombye kujya mu bindi bice by’umujyi.”

Mukagatare Béatrice wabaye umukiliya wa mbere wafunguje konti ku Ishami rya Equity Bank Rwanda Plc ku Kimironko, yashimangiye ko boroherejwe kuko ingendo za hato na hato bakoraga bajya ku yandi mashami zagabanutse.

Yagize ati “Nkora muri salon itunganya imisatsi iri hejuru muri iyi nyubako bashyizemo Ishami. Mu by’ukuri byatuvunaga, twagorwaga cyane no kujya mu yandi mabanki tujya kubitsa, ugasanga ni ugukenera amafaranga ugakora ingendo ujya kubikuza. Ariko ubu turishimye cyane kuko tuyibonye hafi yacu.”

Mukagatare yavuze ko kwegerezwa banki bitazamubera igisubizo mu koroshya ingendo yakoraga gusa, ahubwo ko no mu bwizigame bwe hari ikiziyongera kuko azaba abikorera hafi.

Ati “Niba nkorera 5.000 Frw ku munsi, nshobora kuyakorera none ejo ngakorera 10.000 Frw. Ariko urumva niba ari 5.000 Frw mba nkoreye, mba ngomba kwizigama 3.000 Frw, nanjye nkarya 2.000 Frw. Ntabwo rero ngomba kuyagendana mu muhanda tugira ikibazo cy’abajura bagukurikira ugasanga barakwambuye; ariko iyo banki ikwegereye urayabitsa.”

Namara yashishikarije abataratangira gukorana na Equity Bank kwihutira kuyigana kuko hari byinshi bayungukiramo.

Ati “Nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga inguzanyo, Equity Bank igufasha kubona inguzanyo kuri telefoni yawe na ‘Eazzy loan’, bitagusabye kujya kure. Uraba uri iwawe wishyure amafaranga y’ishuri, nukenera n’inguzanyo uyisabe uyihabwe. Niba ushaka nko kurangura ubikore, uze kwishyura nyuma gahunda zawe zakemutse neza.”

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iryo shami hakiriwe abakiliya benshi bari bategereje ku muryango ubona ko bigaragara ko ryari rikenewe koko.

Equity Bank Rwanda ni ishami ry’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira amashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

Kuba ufite konti mu gihugu kimwe muri ibyo bikorohereza kuba wayibikurizaho ugeze mu kindi nta mbogamizi uhuye nazo.

Abakiliya bahise batangira guhabwa serivisi ishami rigifungurwa
Bamwe mu bayobozi b'Ishami rishya rya Equity Bank Rwanda ku Kimironko
Equity Bank Rwanda yafunguye ishami rishya ku Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu mu rwego rwo kurushaho kwegereza abakiliya bayo serivisi
Mu gihe gito ishami rifunguwe hari abakiliya benshi
Mukagatare Béatrice yavuze ko ishami begerejwe hari icyo rizabafasha mu kwizigama kwabo
Mukagatare Béatrice (iburyo) wabaye umukiliya wa mbere mu ishami Equity Bank Rwanda yafunguje ku Kimironko yagenewe impano
Nyuma yo gufungura ishami rya Equity Bank Rwanda ku Kimironko hafashwe ifoto y'urwibutso irimo abakozi baryo
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko abakiliya ba Equity Bank Rwanda baherereye ku Kimironko ari benshi kandi kubona serivisi byabagombaga ingendo bituma bafata umwanzuro wo kuhashyira ishami
Abayobozi bakuru ba Equity Bank Rwanda bafashe ifoto hamwe na Mukagatare Béatrice wafunguje konti bwa mbere ku ishami rya Kimironko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .