00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda mu mashami ya mbere ya Equity Group yungutse menshi mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Ikigo cy’ishoramari gikomoka muri Kenya, Equity Group gifite amashami atandukanye mu bihugu byo mu karere cyatangaje ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2022 cyungutse miliyoni $273.36 hamaze kwishyurwa imisoro, bingana n’inyongera ya 26.62% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize.

Banki y’iki kigo iri mu Rwanda ni iya kabiri yinjije menshi mu zo gifite mu bihugu byo mu karere, kuko yinjije miliyoni $15.57 nyuma y’ishami ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Equity Group yatangaje ko urwunguko rwinshi rwaturutse ahanini ku mafaranga yinjijwe aturutse ku yishyurwa iyo habayeho ihererekanyamafaranga, kuvunja ndetse n’ayaturutse mu ishoramari bagiye bakora.

Inyungu ya Equity Group hishyuwe imisoro yavuye kuri miliyoni $215.81 mu mezi icyenda ya mbere ya 2021, igera kuri miliyoni $273.36.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, iki kigo cyagaragaje ko ishoramari ryacyo cyane cyane mu mpapuro mpeshwamwenda zungutse ku kigero cya 43 %.

Amashami iki kigo gifite mu karere harimo amabanki ari muri Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Sudani y’Epfo, Ethiopia n’u Rwanda, yagize uruhare rwa 31% mu nyungu rusange, ivuye kuri 23% mu mwaka ushize.

Mu mashami ya Equity Group yinjije amafaranga menshi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjije miliyoni $38.52, mu Rwanda yinjije miliyoni $15.57, Sudani y’Epfo yinjije miliyoni $12.29 mu gihe muri Tanzania yinjije $2.45.

Urwunguko rwa Equity muri Uganda rwo rwagabanyutseho 19%, iryo shami ryinjiza miliyoni $13.93, nk’uko The East African yabitangaje.

Equity Group ni ikigo cy’imari gikomeye gifite ishoramari mu bihugu bitandukanye byo mu karere ribarirwa agaciro ka miliyoni $251.15 nk’aho mu Rwanda ihafite ishoramari rya miliyoni $24.34, muri Uganda hari ishoramari rya miliyoni $52.6, Tanzania hari ishoramari rya miliyoni $53.91, Sudani y’Epfo hari ishoramari rya miliyoni $49.65.

Equity Group yatangaje ko urwunguko rwayo mu mezi icyenda ya mbere ya 2022 rwiyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .