Ecobank yinjiye mu bufatanye na Google buzateza imbere ikoranabuhanga mu bacuruzi bato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’imari Ecobank Group, cyatangaje ko kigiye gufatanya na sosiyete ya Google mu gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kugira ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Ni igikorwa kigamije gufasha abo bacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu ikoranabuhanga bateza imbere kandi bagura ubucuruzi bwabo.

Mu buryo bushya Ecobank izazana harimo nka porogaramu ya Google My Business na Google Ad products byose bigenewe abakora ubucuruzi buciriritse.

Muri ibi bihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhungabanya isi, gukorera mu rugo ni bumwe mu buryo bwagaragaje ko butanga ibisubizo birambye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni uburyo abacuruzi bashobora kubyaza amahirwe, bagahura n’abakiliya babo bitabaye ngombwa ko bahura imbonankubone.

Ecobank isanganywe uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umucuruzi n’umuguzi kubana bitabaye ngombwa ko umwe ava aho ari haba mu kwishyura, kohererezanya amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ecobank Group, Josephine Anan-Ankomah yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba bagiye gukorana na Google.

Yagize ati “Nk’ikigo kimaze igihe gitanga uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga ku bacuruzi bo muri Afurika, twishimiye gufatanya na Google ngo tubashe gutanga ibisubizo byiza birimo nka Google My Business na Google Ad products. Ni ibisubizo byakozwe bigenewe by’umwihariko guhaza ibyifuzo by’abakiliya bacu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse.”

Ecobank Group yizeye ko ubwo bufatanye na Google buzatuma barushaho gukorana bya hafi n’abakiliya babo ndetse no kureshya abashya.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya Google na Ecobank byitezwe ko butangira gukoreshwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Josephine Anan-Ankomah yavuze ko intego yabo ari ugutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bukarushaho guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.

Ati “Intego nyamukuru yacu ni ukuba umufatanyabikorwa wifuzwa n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, tubatera inkunga igaragara mu iterambere. Ni iby’agaciro rero gukorana na Google mu kongera ubushobozi bw’abakiliya bacu bakora ubucuruzi buciriritse. Tuzabafasha gukoresha ikoranabuhanga rishya ari nayo makiriro asigaye ku bakora ubucuruzi muri ibi bihe.”

Ecobank ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 1985, gikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati. Gifite amashami asaga 1200 mu bihugu 36.

Ecobank Group yizeye ko ubwo bufatanye na Google buzatuma barushaho gukorana bya hafi n’abakiliya babo ndetse no kureshya abashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .