Ni naho hubatswe Twin Lakes Recreational Resort, umushinga ugomba kuvamo hoteli igezweho izaba yitwa Twin Lakes Recreational Island.
Ni urugendo rusaga iminota 20 ugenda mu modoka uturutse mu Mujyi wa Musanze, ukongeraho indi minota isaga 10 mu bwato, uturutse ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.
Patrick Masozera n’umugore we Kerry Ann Kimone, ukomoka muri Jamaica, batangije iri shoramari mu birwa bitabyazwaga umusaruro.
Ni umugore ukoresha amazina ya ‘Lady Visionary’ ku mbuga nkoranyambaga, izina rifite inkomoko ku buzima bukomeye yanyuzemo akiri muto, ariko agahora arangamiye icyerekezo cye kiri imbere.
Ni ku gasozi k’umwigimbakirwa ka Buhembe, kari mu Mudugudu wa Buhembe, Akagari ka Mariba, mu Murenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera. Iyo amazi yabaye menshi hahinduka ikirwa, ku buryo kuhagera bisaba ubwato.
Masozera na Kerry Ann babanaga mu Bwongereza, mu 2014 basura u Rwanda, basura ibice byinshi by’ubukerarugendo nk’i Rubavu, kuri Muhazi n’ahandi.
Baje no gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo bifatwa nk’impanga (twin lakes), bageze hafi aho bafata ubwato ariko umwe akeneye amazi yo kunywa abura aho yayavana.
Mu nshuro nyinshi basuye u Rwanda, ku Kiyaga cya Burera bahageze mu 2017, batangazwa cyane n’ubwiza bwaho.
Icyo gihe Kerry yari afite intege nke kuko yari atwite inda y’amezi atatu, ntiyabasha kubona aho yagura icyo kurya cyangwa Fanta.
Ati “Muri icyo gihe twatangiye gutekereza ko byaba byiza kuhashyira nka hotel cyangwa akandi kantu abantu bashobora kuruhukiramo, kubera ko ni heza cyane, ariko ugasanga nta shoramari rihari.”
Ni imishinga batekereza mu buryo bwanahindura imibereho y’abahatuye, kugeza ubu batagerwaho amazi meza kandi bayaturiye, kimwe n’amashanyarazi.
Masozera yunzemo ati “Turatekereza ngo ahantu hasa gutya, heza gutya, ni gute utabona ahantu ho kunywa amazi cyangwa Fanta? Icyo gihe twahise dusubira mu Bwongereza, dufata amafoto yaho.”
Nyuma ya Rwanda Day yabereye i Amsterdam bitabiriye bavuye i London, bafashe icyemezo cyo gusubira kuri bwa butaka babonye, bajya gushorayo imari.
Ati “Twaragarutse dutangira kuganira n’abaturage, umwe, umwe, tuza kugurira abaturage bageze kuri 30. Gutangira kuhagera, kugura no kubaka, hari mu 2019, gutangira gutegura aha hantu hari muri cya gihe cya COVID-19 mu 2020, 2021, dutangira kwambutsa inka, ibintu byose hano byaje mu bwato.”
Muri Kanama 2022 aha hantu hashibutse Twin Lakes Recreational Resort, ubu abantu batangiye kuhamenya ndetse bahasura ubutitsa. Umwe mu baheruka kuhagirira ibihe byiza ni Umuhanzi Gaël Faye.
Ubu ni ku gasozi kateretsweho amahema akoreshwa n’abashaka gukambika, icyakora kugeza ubu atumizwa mu Bwongereza.
Masozera ati “Ubu dufite amahema n’izi nzu (cottages) ebyiri, ni ibyumba bitandatu ariko bishobora kwakira abantu 12 cyangwa 14, ariko dufite ubutaka bunini ku buryo ushobora no kwizanira ihema ukabona aho urishyira.”
Ni amahema yatunganyijwe neza ku buryo nubwo akozwe nk’ibyumba, uwasohokanye n’umuryango ntibimubuza kuruhuka, buri wese ari mu gice cye.
Masozera ati “Ubu dukoresha amahema, ariko nibamara guhindura ibyagenewe gukoreshwa ubutaka, tuzatangira noneho umushinga wo kubaka inzu zibungabunga ibidukikije, zizaba zigizwe n’inzu zirimo ibintu byose (self contained cottages).”
Ni ishoramari ribungabunga ibidukikije, ku buryo amatara akoreshwa kuri iki kirwa yose yifashisha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Na yo uko birihariye. Ashinze hirya no hino ku buryo ku manywa aba yiyongeramo umuriro aza gukoresha nijoro, bwakwira hagenda haka rimwe rimwe, kugeza yose yatse kandi mu mabara atandukanye. Mu gitondo aya matara yose arizimya.
Ku matara yo mu nzira, agenda yaka bitewe n’aho umuntu ageze, itara ryamwumwa rikamumurikira, ku buryo bidasaba ko akoresha umuriro mwishi kandi ijoro rishobora kuba rirerire.
Masozera ati “Ni ahantu ubyuka mu gitondo uri kureba inyoni n’ubwiza bw’Ikiyaga cya Burera. Ubwiza buri hano buratangaje.”
Bafite gahunda yo kujya bafasha ba mukerarugendo haba mu byo barya cyangwa bashaka kureba aho ibiribwa bituruka, ku buryo abantu babasha kwitegeza neza ibihingwa bikiri mu murima, ari nabyo hoteli izaba ikoresha.
Kerry Ann avuga ko agera mu Rwanda bwa mbere mu 2014, yifuzaga kurugeramo nyuma y‘ibibi byinshi abantu baruvugagaho.
Ahageze yasanze ibyo bamwe bahavuga bitandukanye n’ibyo yiboneye.
Aho bubatse hoteli ni mu gace kasabaga kwitonda, kubera ko katageramo amashanyarazi, nta n’amazi meza ahari uretse ay’ikiyaga.
Kerry Ann yakomeje ati “Twabonaga ko ari ingorane zikomeye, ariko kubera intego twari dufite z’ibyo dushaka gukora, uko dushaka gufasha abaturage ba Burera, turavuga ngo reka tubikore.”
Bahise batangira ishoramari, ndetse uko iminsi ishira abantu benshi bagenda bahamenya.
Imwe mu mbogamizi kandi yari uko ku nkombe z’iki kiyaga nta mihanda ihari, ariko intego ni ukuhatunganya mu gihe kiri imbere.
Mu minsi ishize bwo ikijyanye no kuhubaka cyarakemutse, kuko ubu hashyizwe mu butaka bwagenewe ubukerarugendo.
Kugeza ubu amazi akoreshwa kuri iki kirwa aracyavomwa mu majerikani, ariko intego ni uko hazagera uburo bwo gutunganya amazi kandi mu buryo buhoraho.
Nubwo hari izo ngorane, uyu muryango uvuga ko wabashije guhangana na zo kandi zigenda ziva mu nzira.
Kerry ati “Kuri njye, kuva kiri muto numvaga ko ahantu nzashora imari kagira uruhare mu mpinduka zaho hazaba ari muri Afurika, kandi nari mbizi ko bitazaba byoroshye.”
Ubukerarugendo bushingiye ku nka
Uretse kureba ubwiza bwa Burera, kuri Twin Lakes hashyizwe ibikorwa birangaza ba mukerugendo nk’inka, ku buryo abasura aka gace bigishwa gukama n’ibindi ku mibereho y’aya matungo yubashywe mu muco Nyarwanda.
Masozera ati “Hano tuzana ibyagombwa, ariko ibindi tukabivana mu mirima yacu. Ari naho dufite n’izo nka hariya mu rwuri, amata dukoresha mu ikawa, icyayi, yose tuyavana mu nka zacu, nta yo tugura.”
Avuga ko bafite na gahunda bise Masozera Farm Initiative, aho bashaka koroza inka abaturage begereye uyu mushinga wa hotel.
Ni abaturage bakora ubuhinzi bakeneye ifumbire, ku buryo iyo ubahaye inka bayibona, ndetse bakabona amata.
Yakomeje ati “Twatanze n’ihene zimaze kugera muri 60, dufata abaturage duturanye, uwifuza ihene tukayimuha tukabaha ihene ibyara. Iyo ibyaye, iyo hene yandikwa kuri hoteli yacu, ikurikiyeho ni iye, ikurikiyeho ikaba iya hotel, ariko iyo zibyaye ntabwo hoteli ihita izijyana, ahubwo tureba undi muntu uyikeneye na we tukayimuhereza.”
Kuri iyi hoteli kandi uhasaga ubworozi bw’inkwavu, izo usanga abana bizihirwa no kuzireba (kimwe n’ushaka gufungura.)
Intego ni ukuhubaka hoteli ikomeye
Urebye uko hameze ubu n’uko hazaba hameze mu gihe kiri imbere, bitanga icyizere cy’imirimo myinshi igomba guhangwa, igenewe urubyiruko ndetse n’abandi bafite ibyo bashobora kugemura.
Kugeza ubu inyubako zihari zikoreshwa amakoro, aboneka muri iki gice cy’amajyaruguru.
Amazi akoreshwa ni abantu bayavoma bakashyira mu bigega, kuko hataraboneka uburyo buhamye bwo gutunganya ay’Ikiyaga cya Burera.
Icyakora imishinga igeze kure mu kugeza amazi meza ku baturiye iyi hoteli kimwe n’amashanyarazi, ari nabyo izaba yifashisha.
Masozera ati “Ndishimye cyane, icya mbere ku ruhande rw’abaturage, hano dukoresha aba hano, babona inyungu z’iri shoramari, ba mukerarugendo iyo bageze hano usanga bishimiye iri shoramari, ahubwo ugasanga bibaza bati ni gute mwabonye aha hantu?”
Avuga ko ubundi muri Burera ubukerarugendo butaratera imbere cyane, ku buryo bifuza kuhakora neza cyane, kandi batangiza ibidukikije.
Ibyo bikajyana n’uko bifuza kuzaba bagabura ibiribwa biva mu baturage hafi aho, cyangwa ibyo bihingira mu mirima.
Masozera ati “Twifuza kuhubaka, ubu dufite ibyumba bitandatu, ariko nidutangira kubaka tuzatangirana n’izindi ‘cottages’ eshanu, kandi buri imwe izaba irimo ibyumba bibiri n’ibitanda bitatu, ashobora no kwakira imiryango. Tuzaba dushobora kwakira abantu barenga 20.”
Ni umushinga bateganya ko wakorwa mu byiciro bitatu, icya mbere kikaba kigizwe n’inyubako zihari ubu, icya kabiri kikazubakwamo cottages eshanu n’inzu ya restaurant n’akabari igeretse kabiri, mu cyiciro cya gatatu hakazubakwa ikindi gice.
Masozera ati “Twifuza ko igice cya mbere kizaba cyarangiye mu myaka itanu.”
Ni ishoramari batangiye bakoresha ubwizigame bwabo, ariko bizera ko inyungu izagenda ivamo izatanga n’ubushobozi bwo kubaka ibindi byiciro. Masozera avuga ko bafifuza gutangirana amadeni ya banki.
Kerry Ann we avuga ko mu gihe kiri imbere bifuza guteza imbere aka gace, ku buryo umuntu wese uzajya ahagera azabona ko hari impinduka zifatika zirimo kuba kandi babigizemo uruhare.
Ati “Mu myaka itanu cyangwa icumi hano ndahabona hoteli nini, abantu benshi bakahashora imari mu buryo buhindura imibereho y’abahatuye.”
Uretse Hoteli, banateganya gushyira mu mazi ubwato bugezweho buzajya bugeza abantu kuri hoteli, ndetse bugafasha abakeneye gukora ubukerarugendo bwo mu mazi.
Ni umushinga bavuga ko badashobora guhaza mu ngengo y’imari, ibikorwa bateganya kugeraho binyuze mu bufatanye n’abandi bashoramari, nubwo icyo cyiciro batarakigeraho.
Ati “Uyu ni umushinga dushyizeho umutima, umugabo wajye awufata nk’undi mwana afite, ariko ayo mahirwe abonetse se, kuki tutayafata?”
Ni umushinga witezweho gutwara hafi miliyoni $500.
U Rwanda rurimo amahirwe menshi
Masozera avuga ko u Rwanda basanze rufite amahirwe menshi y’ishoramari, ku buryo aho kuhohereza ishoramari bari mu Bwongereza, bahisemo kuza kuhatura.
Ati “Madamu akunda u Rwanda cyane, kuvuga ngo tuze hano ntabwo navuga ngo ni njye wabigizemo uruhare, twabigizemo ruhare twembi, cyane ko kuva twazana hano mu Rwanda mu 2014, u Rwanda yararukunze cyane. Kuza hano byaroroshye.”
Kerry avuga ko yamaze imyaka isaga 10 mu buvuzi, ariko akaba yari ageze aho yumva yakora ibitandukanye n’ibyo arimo gukora.
Ati “Igihe nikigera nzabisubiramo, kuko ndi umuganga wemewe mu Rwanda. Uyu munsi ndimo kugerageza kuvumbura n’ibindi, ariko nzabisubiramo.”
Uyu mushinga nurangira wose, i Burera hazaba hari hotel iteye itya








Uko inyubako zimaze kubakwa mu cyiciro cya mbere ziteye














































Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!