BPR Plc yatanze miliyoni 100 Frw zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc.) yatanze miliyoni 100 Frw zo gufasha abaturage bahungabanyijwe n’ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, inorohereza abakiliya bayo barimo n’abagizweho ingaruka.

Amezi abiri agiye gushira u Rwanda rufashe ingamba zidasanzwe zigamije gukumira icyorezo cya Coronavirus. Nubwo ingamba zorohejwe, hari imwe mu miryango yagizweho ingaruka kuko hari ibikorwa byahagaritswe ku buryo imibereho ya bamwe yahindutse.

Ubuyobozi bwa BPR bwatangaje ko buzi neza ingaruka imiryango imwe n’imwe yagiye ihura nazo kubera ingamba zo guhashya Coronavirus, ariyo mpamvu biyemeje gutanga inkunga yabo ya miliyoni 100 Frw.

Itangazo iyo banki yashyize hanze rigira riti “COVID-19 n’ingaruka zayo ku bantu no ku bucuruzi zaratunguranye. Banki izirikana ko hari bamwe mu banyamuryango bacu bahuye n’ingorane mu mibereho yabo ya buri munsi.”

“Tunejejwe no gutangaza ko nk’umuryango mugari wa BPR twahaye Guverinoma y’u Rwanda umusanzu wa miliyoni 100 Frw, mu buryo bwo kunganira Leta muri gahunda irimo zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus.”

BPR yatangaje ko uretse gufasha abatishoboye, hanafashwe izindi ngamba zigamije gufasha abakiliya bayo bagizweho ingaruka na COVID-19.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abakiliya gukoresha konti zabo bitabaye ngombwa ko bajya gutonda imirongo ku mashami ya banki, bikaba byakongera ibyago byo kwandura Coronavirus. Iyi banki yasabye abakiliya gukomeza gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga burimo telefoni igendanwa bakanze *150#, gukoresha application ya banki na serivizi zayo ziboneka hakoreshejwe internet.

BPR ikomeza ivuga ko guhererekanya amafaranga bikozwe muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga nta kiguzi umukiliya acibwa, bikazamara amezi atatu. Abakiliya bashobora no kugana abahagarariye iyi banki (agents) bari hirya no hino mu gihugu begereye aho batuye, bagahabwa serivisi za banki

BPR Plc ivuga ko abakiliya bari basanzwe bayifitemo inguzanyo bemerewe igihe kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu batishyura bitewe n’imbogamiziri buri mukiliya yagiye ahura nazo.

Abakiliya ba BPR imishahara yabo yakoreshejwe mu gufasha Abanyarwanda guhangana na Coronavirus, bemerewe gusaba inguzanyo ingana n’umushahara wabo w’ukwezi batabonye, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’ukwezi kandi bemererwa kuba bayishyura mu gihe cy’amezi 12.

BPR kandi ivuga ko abigomwe umushahara batazabasha kwishyura inguzanyo bari basanzwe bishyura, bazahabwa igihe cy’ukwezi batishyura kuko bizwi ko batazahembwa.

Iyi nguzanyo [personal loan] yishyurwa kugera ku mezi 12 bitewe n’ubushake bw’umukiliya. BPR isobanura ko iyi nguzanyo nshya umukiliya aba ahawe ayishyura ku nyungu ingana n’iyo yari asanzwe yishyuriraho inguzanyo yari afite. Abaye adafite inguzanyo ahabwa ku nyungu isanzwe ya banki.

BPR yanatekereje ku bakozi bakorera ibigo ariko ibikorwa byabo bikaba byarahagaze bityo bikaba bitazabasha kubahemba kandi bari basanzwe bafite inguzanyo. Aba bemerewe kutishyura inguzanyo mu mezi atatu mu gihe ibyo bigo bikisuganya ngo byongere gutangira ibikorwa bibahembe.

Ibisabwa ku batanze umushahara w’ukwezi kwa kane bifuza inguzanyo ni ukwandikira BPR Plc kuri email [email protected] ukavuga amazina n’ibyo usaba. Ku bakorera ibigo bifite ikibazo cyo kubahemba muri iki gihe bakwandika basaba guhabwa amezi yo gusubika kwishyura inguzanyo.

Umukoresha na we ashobora kwandikira BPR Plc asaba ko ifasha abakozi be batazabasha kwishyura inguzanyo kuko atazabahemba. Aba banyuza ubusabe bwabo kuri email [email protected], bagasaba kwemererwa kutishyura inguzanyo mu gihe cy’amezi atatu.

Ku bakeneye ibindi bisobanuro kuri izi ngamba banki yashizeho zo gufasha abakiliya muri iki gihe cya Covid-19 cyangwa ikindi kibazo kuri serivisi za banki, bashobora guhamagara umurongo wa banki ku 1500.

BPR yatanze miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .