00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda yahawe miliyari 7 Frw zo kwishingira inguzanyo zihabwa ibigo bito n’ibiciriritse

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 December 2024 saa 10:23
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc yasinyanye amasezerano na Guverinoma ya Danemark ya miliyoni 5,6 $ (arenga miliyari 7,7 Frw), yo gufasha abakiliya b’iyo banki bafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo yishingiwe ingwate kugeza kuri 70%.

Iyo nkunga izagabanya ibijyanye n’ingwate byasabwaga abafite imishinga mito n’iciriritse bigatuma batabona amafaranga yo gutangiza cyangwa gukomeza imishinga yabo.

Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yagaragaje ko iyo nkunga izagira umumaro cyane na cyane ko u Rwanda rushaka kubakira ubukungu bwarwo mu guteza ibigo bito n’ibiciriritse.

Ati “Abafite ibigo bito n’ibiciriritse bashaka kwagura ibyo bakora baba abari mu buhinzi bashaka kongera umusaruro, bashaka kwimakaza ikoranabuhanga mu byo bakora ariko badafite ingwate ihagije, ubu baza iwacu tukabafasha kugera ku ntego zabo.”

Mutesi yavuze ko muri iyo nkunga ufite umushinga muto cyangwa uciriritse ashobora kugurizwa miliyoni zigera kuri 350 Frw yishingiwe ingwate kugeza kuri 70%.

Yavuze ko iyi nkunga isanze izindi ngamba zitandukanye zo gufasha iyo mishinga mito n’iciriritse aho ubu 40% by’ibigo bafasha ari SMEs, ndetse bashaka kwagura kuko bene iyo mishinga ari yo iri ku ruhembe rw’imbere mu iterambere ry’igihugu no guhanga imirimo.

Ati “Uhanga imirimo myinshi ari uko wagutse kandi waguka ari uko wahawe serivisi z’imari zuzuye. Ikindi turajwe ishinga no gufasha ibyo bigo kwagukira ku masoko mpuzamahanga cyane ko ari intego y’igihugu gukuba ibyoherezwa mu mahanga.”

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko mu myaka itanu bihaye gahunda yo kunganira SMEs zirenga 5000 binyuze mu buryo butandukanye

Ni ukubafasha kubona amafaranga abafasha guteza imbere imishinga yabo, gutunganya imishinga ikagera ku rwego rwo guhabwa inguzanyo n’ibindi bikunze gufatwa nk’imbogamizi zituma ibigo by’imari bidakangukira guha inguzanyo ibyo bigo.

Ati “Abafite ibigo bito n’ibiriritse bagaragaza ibibazo byo kutabona igishoro gihagije n’ibigo by’imari bikakubwira ko bifite amafaranga ariko iyo tubagenzuye dusanga batujuje ibisabwa. Mu gukemura ibyo byose twashyizeho Tera Imbere MSMEs Support Facility ibafasha.”

Ni gahunda ifasha buri wese udashobora kuba yajya muri banki kuko hari ibyo ataruzuza, umushinga ugasesengurwa, nyirawo akagashakirwa abahanga mu kunoza umushinga, ukagera kuri rwa rwego rwo kujya kwanga inguzanyo muri banki.

Muri iyo gahunda kandi banki zubakirwa ubushobozi mu by’ubumenyi buzifasha gusobanukirwa byuzuye buri mushinga muto n’uciriritse uri mu rwego rwose, bikongerwaho gufasha izo banki kubona inkunga zakwifashishwa nk’ingwate ku nguzanyo zahawe ibyo bigo bito n’ibiciriritse.

Umunyamabanga ushinzwe politiki y’iterambere muri Minisititeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Danemark, Ole Thonke, yavuze ko ari bwo bwa mbere bateye bene nk’iyo nkunga igihugu cyo muri Afurika, icyemezo batanze bijyanye n’umuvuduko babonye u Rwanda ruriho mu iterambere.

Ati “U Rwanda ni igihugu gikungahaye ku mahirwe y’ubucuruzi atandukanye. Rumaze kubaka izina mu bijyanye no kuba ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bibereye ishoramari, bikajyana no guhanga udushya. Turi gushaka ibindi bigo by’imari twakorana haba mu Rwanda na Afurika.”

BPR Bank Rwanda Plc ifite abakiliya barenga ibihumbi 500, abarenga 40% bafite ibigo bito n’ibiciriritse, ikabahera serivisi ku cyicaro gikuro no ku mashami asaga 88 yo mu Rwanda, n’izindi ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc n'abaturutse muri Ambasade ya Danemark mu Rwanda bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza iyo banki miliyari 7,7 Frw zizafasha mu kwishingira inguzanyo zihaba abafite imishinga mito n'iciriritse
Umunyamabanga ushinzwe politiki y’iterambere muri Minisititeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Danemark, Ole Thonke yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bibereye ishoramari bityo kutarushoramo ari ukunyagwa zigahera
Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko mu myaka itanu bihaye gahunda yo kunganira SMEs zirenga 5000
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience yagaragaje ko ubu abafite imishinga mito n'iciriritse bashobora guhabwa inguzanyo kugera kuri miliyoni 350 Frw
Umunyamabanga ushinzwe politiki y’iterambere muri Minisititeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Danemark, Ole Thonke (ibumoso) aganira n'Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .