00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yongereye serivisi mu ikoranabuhanga ryayo rya Internet Banking

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 May 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko yongereye serivisi nshya mu ikoranabuhanga ryayo rya Internet Banking mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona serivisi mu buryo butabagoye.

BK Internet Banking ni ikoranabuhanga riha ubushobozi abakiliya bwo kugera kuri serivisi nyinshi z’iyi banki, zirimo no gukoresha konti zabo batiriwe bagera kuri banki ahubwo bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni.

Muri serivisi nshya BK yinjije mu ikoranabuhanga ryayo harimo iyitwa "Urubuto Pay", ifasha ababyeyi n’abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri, batagombye gutonda imirongo kuri za banki.

Muri izi serivisi nshya kandi harimo MTN/AIRTEL Purchase ifasha aba-agents b’izo sosiyete z’itumanaho kurangura amafaranga yo gukoresha mu buryo bworoshye, aho kujya ku mashami y’ibyo bigo by’itumanaho.

Instant Card Loading ni ubundi buryo bushya buboneka kuri BK Internet Banking bufasha abafite amakarita ya Prepaid na Credit card gukura amafaranga kuri konti akajya kuri izo karita, ku buryo bahita batangira kuyakoresha nta kubanza kuvugana na banki.

Rwanda Revenue Authority Payments ni ubundi buryo bushya bufasha kwishyura imisoro ya RRA binyuze kuri telefone cyangwa mudasobwa.

BK Internet Banking kandi yashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura ibiva mu mahanga n’ibyoherezwayo binyuze muri serivisi nshya yiswe ‘NAEB’.

Kwiyandikisha kugira ngo utangire gukoresha serivisi za BK Internet Banking bisaba kuzuza inyandiko yabigenewe iboneka ku mashami yose ya BK no ku cyicaro gikuru. Nyuma yo kuzuza izo nyandiko uhabwa ijambo banga n’umubare w’ibanga byo gukoresha winjira mu ikoranabuhanga rya BK Internet Banking.

BK Internet Banking ni uburyo bugenewe abantu bafite konti muri BK. Amakuru arambuye aboneka kuri www.online.bk.rw.

BK Internet Banking ni uburyo bworoshye kandi bwizewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .