00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kurwanya kanseri y’ibere

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 October 2024 saa 04:32
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yahaye umuryango uharanira kurwanya kanseri y’Ibere, Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA), inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kwifashisha mu bikorwa birimo gukora ubukangurambaga kuri iyo ndwara ndetse no gufasha abayirwaye kwivuza.

Ni inkunga yatangiwe mu gikorwa cyo kwegeranya inkunga (fundraising) BCIEA yakoze ku itariki 23 Ukwakira 2024 mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo kwifashisha mu kurwanya iyo ndwara by’umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kwahiriwe kuyirwanya.

Umwe mu bashinze BCIEA, Nsabimana Oda, yavuze ko icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga ari ngarukamwaka.

Amafaranga abonetse muri icyo gikorwa akoreshwa mu kuvuza bamwe mu barwaye kanseri y’ibere badafite ubushobozi cyangwa bafite buke, kugurira insimburangingo abarwaye ndetse no gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bashishikariza abantu kumenya, kwivuza no kubana neza n’abarwaye kanseri y’ibere.

Nsabimana yavuze ko kimwe mu byatumye bashinga uwo muryango, ari ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere kuko ari indwara abenshi bagiraho imyumvire itari yo.

Ati "Dukora ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bamenye kanseri y’ibere icyo ari icyo kuko ni indwara ikira iyo yivujwe hakiri kare. Muri iyi minsi mu Rwanda barayivura, rero dushaka ko abantu bayimenya neza bakayivuza. Turasaba kandi umuryango nyarwanda kuba hafi y’abarwayi kuko ni urugendo rugora abagore benshi kuko baba bumva ko bagiye guhita bapfa."

Yakomeje avuga ko we na mugenzi we bafatanyije gushinga uwo muryango babashije kuyikira kandi we yarayirwaye mu 2003 nta buvuzi bwayo buratera imbere.

Ibyo byatumye biyemeza gufasha n’abandi cyane cyane abagore gutinyuka kwisuzumisha kare kuko kanseri ari imwe mu ndwara ziri kwiyongera cyane ku Isi.

Nsabimana yagiriye inama abagore, yo kwisuzumisha kanseri y’ibere nibura rimwe mu mwaka kuko mu minsi ya mbere iba idafite ibimenyetso bigaragara ariko na none yagera ku rwego rwa gatatu kuyivura bikagorana cyane.

Nsabimana kandi yagarutse ku nkunga ya BK n’uburyo yababereye inkingi ifatika mu bikorwa byabo.

Yagize ati “BK yaradufashije cyane kuko nk’inzu dukoreramo ni bo bayituguriye iba iy’umuryango. N’ubu bongeye baradufasha kuko turi kwagura iyo nzu kugira ngo tubashe gufasha abagore benshi. Twacumbikiraga babiri baje kwivuza ariko dushaka ko bagera ku bantu umunani buri kwezi. Inkunga ya BK twayishimiye cyane kandi turasaba n’abandi ko badutera inkunga ngo dukomeze twaguke”.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko gutanga iyo nkunga biri mu bikorwa byayo bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuryango BCIEA ugizwe n’abarwaye kanseri y’ibere n’abandi batarwaye bawufasha mu bukangurambaga. Washinzwe mu 2007 aho umaze gufasha abarenga 100 mu kwivuza no kugurirwa insimburangingo.

Ukorera mu turere tune mu Rwanda gusa uteganya no kwagukira ahandi uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Bamwe mu batangije BCIEA aha bagaragazaga uko kanseri y'ibere ihagaze
Hakusanyijwe inkunga mu buryo bunyuranye
Nsabimana Oda yavuze ko kimwe mu byatumye bashinga uwo muryango ari ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere kuko ari indwara abenshi bagiraho imyumvire itari yo
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Karusisi Diane yari yitabiriye icyo gikorwa
BK yashimiwe inkunga yateye BCIEA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .