BK yashyizeho ’Turikumwe Special Loan’ yo gufasha abakiliya bayo guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Mata 2020 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK) yashyizeho inguzanyo idasanzwe yise ‘Turi kumwe Special Loan’, igamije kugoboka abakiliya bayo muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus ndetse no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

- Turikumwe Special Loan iboneka mu masaha 48 gusa

- Iyi nguzanyo iguhesha inshuro ebyiri z’umushahara

- Wemerewe gutangira kwishyura nyuma y’amezi atatu

- Yishyurwa mu mezi 12 ku nyungu ya 15.5%

- Gusaba iyi nguzanyo bizarangira ku wa 31 Gicurasi 2020

Iyi nguzanyo nshya ije ishyigikira gahunda ya Banki ya Kigali yo gufasha abayigana muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza kubera icyorezo cya Coronavirus, isanga izindi ngamba iyi Banki yashyizeho mu kunganira abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo mu by’ubukungu.

Iyi nguzanyo idasanzwe yiswe ‘Turikumwe Special Loan’ igenewe abantu bafite umushahara bahembwa ku kwezi, bashobora kugurizwa amafaranga angana n’inshuro ebyiri z’umushahara wabo ariko ntirenze Miliyoni 10 Frw.

Uburyo bwo kwishyura bworohejwe

Banki ya Kigali yatangaje ko umuntu uhabwa iyi nguzanyo ku mushahara izishyurwa ku nyungu ya 15.5%, kandi mu buryo yishyura buri kwezi, ubwishyu rusange ntabwo burenza 60% by’umushahara we ku kwezi.

Banki ya Kigali yakomeje iti “Wemerewe kuba watangira kwishyura nyuma y’amezi atatu nyuma yo guhabwa iyi nguzanyo.”

Ku muntu umaze gusaba iyi nguzanyo, itangwa mu gihe kitarenze amasaha 48 igihe yujuje ibisabwa. Gusa gusaba iyi nguzanyo bizarangira tariki 31 Gicurasi 2020.

Iyi nguzanyo ishobora gutangwa ku muntu usanganwe inguzanyo muri Banki ya Kigali, cyangwa ku muntu ugiye gufata iya mbere.

Banki ya Kigali kandi yorohereje abakeneye iyi nguzanyo aho bashobora kuyisaba batavuye mu ngo zabo cyangwa aho bakorera. Abakiliya bashyiriweho uburyo bwo kuzuza inyandiko isaba iyi inguzanyo, igaragara ku rubuga rwa Banki ya Kigali cyangwa bakandika ibaruwa isaba iyi nguzanyo bakayohereza kuri [email protected]

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeza ko ingamba zo kuguma mu rugo zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 22 Werurwe zikaza kongerwaho iminsi 15 kugeza ku wa 19 Mata, zizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ku wa 30 Mata.

Ni uburyo bwo kurushaho gukumira icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi, aho abantu miliyoni 2.4 bamaze kucyandura naho abo kimaze guhitana barenga ibihumbi 170. Ingamba u Rwanda rwafashe zirimo gutanga umusaruro, kuko kugeza ubu mu barwayi bose uko ari 147 bamaze kuboneka mu Rwanda, benshi muri bo bamaze gukira (80), baruta abakirwaye (67).

Gusa kuguma mu rugo byahungabanyije benshi kuko nk’abakoraga ibikorwa by’ubucuruzi butari ubw’ibikenerwa by’ibanze byahise bihagarara, Banki ya Kigali ikaba yaremeye korohereza abari bafite inguzanyo zayo.

Iyi Banki yemeye gutanga igihe kigera ku mezi atatu hatishyurwa inguzanyo ku bo bigaragara ko ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka n’ibi bihe bikomeye, abifuza gukomeza kwishyura inguzanyo zabo, bemererwa gukurirwaho inyungu z’inyongera ku birarane by’inguzanyo zishyurwa buri kwezi, harimo na BKquick.

Yanemeye gukuraho inyungu z’ubutinde kuri Credit Card mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali kandi bwashyikirije Leta inkunga ya miliyoni 282 Frw, yo gukoreshwa mu gufasha imiryango itishoboye yagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, inguzanyo Banki ya Kigali yatanze zazamutseho 19.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, zigera kuri miliyari 678 Frw.

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, umutungo mbumbe wa BK warenze miliyari 1000 Frw nyuma yo kuzamuka 19.3% mu gihe inyungu yayo yageze kuri miliyari 37.3 Frw, bingana n’izamuka rya 36.3%.

BK yorohereje abakiliya bayo bakeneye inguzanyo zihutirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .