Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze mu nkingi eshatu iki kigo cyibandaho zirimo uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije.
Cyatangijwe kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abagize Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi wayo Marc Holtzman.
BK Group Plc isanzwe igira ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo gufasha abantu kwivuza, gufasha abanyeshuri kubona amafaranga y’ishuri, gufasha abagore kubona serivisi z’imari binyuze muri BK Urumuri, Zamuka Mugore n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko impamvu yo gutangiza BK Foundation yari uguhuriza ibi bikorwa byose hamwe bikagira ikigo kibigenzura mu buryo buhoraho.
Ati “Mu burezi tuzibanda ku bikorwa bisigasira uburezi bw’abana b’incuke, duhugure abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro ku bijyanye n’imari.”
Mu bijyanye no gushyigikira imishinga ishingira ku guhanga udushya, Habyarimana yavuze ko bazagira uruhare mu gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda ruhanga udushya rugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo umuryngo nyarwanda uhura na byo.
Yakomeje ati “Ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije tuzatanga umuganda mu gutunganya ibishingwe n’imyanda hakorwamo ibindi bikoresho, tubungabunge amasoko y’amazi tubifatanya no gutera ibiti n’ibindi.”
BK Foundation ije yiyongera ku bindi bigo nka BK Techouse, BK Capital, BK General Insurance, Bank of Kigali Plc byose bibumbiye muri BK Group Plc.
Ingengo y’imari ya BK Foundation izajya iva mu mafaranga azajya ava muri ibi bigo bindi aho buri kimwe kizajya gitanga 1% by’inyungu yose cyinjije.
Kuri iyi nshuro BK Foundation yatangiranye miliyari 1 Frw, akazaturuka ku nyungu ibi bigo bindi bya BK Group Plc byungutse mu 2022.
Azifashishwa mu gukomeza gushyigikira bikorwa by’ubugiraneza yari yaratangije bikajyanirana n’abandi bazajya basaba gufashwa.
BK Foundation iyobowe na Ingrid Karangwayire nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Marc Holtzman yagize ati“Kugira ngo dutangize BK Foundation twigiye kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, ku bijyanye no kwita ku nshingano ariko agasubira inyuma agafasha abaturage by’umwihariko. Ibyo byaduteye imbaraga bituma dutekereza uko twatangiza iki kigo.”
Yashimangiye ko Karangwayire ndetse n’abandi bayobozi ba biriya bigo bazagira uruhare runini mu kumenyekanisha BK Foundation, abantu bakamenya ibyo ikora hagamijwe kureba n’imishinga itanga icyizere igafashwa.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!