00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc mu rugendo ruyihindura igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego zinyuranye mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 May 2024 saa 07:28
Yasuwe :

Ubuyobozi Bukuru bwa BK Group Plc, bwatangaje ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, bushaka gushyira ingufu mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage binyuze mu kubaka ikoranabuhanga rizarushaho koroshya imibereho ya buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko binyuze mu Kigo cyayo cya BK Tech house, hazashyirwa ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi ‘Edutech’, irikoreshwa mu rwego rw’imari ‘FinTech’ n’irikoreshwa mu buhinzi ‘Agritech’.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, mu Nama y’Inteko rusange ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024.

Ni inama yongeye gutorerwamo Jean Phillipe Prosper nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, akungirizwa na Sonia Masimbi Kubwimana.

Mutesi Linda Rusagara, Darren Smith, Roselyne Uwamahoro, Achumile Majija, Francis Gatare Kabera, nabo batowe nk’abagize Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko mu 2023 abishyuye hakoreshejwe porogaramu ya Urubuto biyongereye ku ijanisha rya 166% ugereranyije n’umwaka wa 2022, mu gihe amafaranga yoherejweho yiyongereyeho 66,5%, agera kuri miliyari 35 Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Jean Philippe Prosper, yavuze ko iyi mibare igaragaza ubwitabire bwisumbuye bw’abakoresha iyi serivisi y’ikoranabuhanga ikoreshwa cyane n’abakora umwuga w’ubuhinzi n’abo mu burezi, ariko bashaka kugera kubirenze ibyo.

Ati “Nk’uko tudahwema kubigaragaza dushaka kuba ikigo gishingiye ku byifuzo by’abakiliya, ntidushaka kugaragara nka banki y’ubucuruzi gusa ahubwo turashaka kuba banki y’Abanyarwanda bose, hano turavuga guteza imbere ubudaheza mu rwego rw’imari, kwagura ikoranabuhanga n’ibindi.”

Muri rusange mu 2023, BK Group Plc nyuma yo kwishyura imisoro yinjije inyungu igera kuri miliyari 74,8 Frw, bigaragaza izamuka rya 25% ugereranyije n’umwaka wari wabanje aho yari yinjije inyungu ya miliyari 59,9 Frw.

Byatumye umutungo rusange wa BK Group Plc uzamuka ku ijanisha rya 14,8% ugera kuri miliyari 2.122,1 Frw ugereranyije n’umwaka wa 2022, biturutse ahanini ku nguzanyo zahawe abakiliya, ariko n’ishoramari ry’abanyamigabane ryazamutseho 14,8%, rigera kuri miliyari 336.4 Frw.

Mu 2023, amafaranga abakiliya babikije yazamutse ku ijanisha rya 16,8%, mu gihe inguzanyo zatanzwe muri Banki ya Kigali zazamutse ku rugero rwa 13,4%.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yagaragaje ko hakwiye kongerwamo imbaraga mu buryo bwo gukangurira no kugaragariza abakiliya babo umumaro w’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Abakiliya bacu bose ntibarakoresha serivisi zacu zo ku ikoranabuhanga, ariko turashaka gukomeza ubukangurambaga tukizera neza ko abantu batangira kuzikoresha.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko dushaka kubaka uburyo bwo gukorana n’inzego n’ibigo binyuranye birimo iby’itumanaho, tukareba uko iri soko twarushaho kurihaza kandi mu buryo bwagutse.”

Kugeza ubu BK Group Plc, ifite ibigo binyuranye ihuriza hamwe birimo Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, BK Foundation, na BK Tech house, iri gushyirwamo ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yagaragaje ko hakwiye kongerwamo imbaraga mu buryo bwo gukangurira no kugaragariza abakiliya babo umumaro w’ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko binyuze mu Kigo cyayo cya BK Tech house, hazashyirwa ingufu mu kwibanda cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga rikoresha mu burezi mu nzego zinyuranye
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, akaba n'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi, yatanze ibitekerezo
Umuyobozi wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, atanga igitekerezo
Muri iyi Nama y’Inteko rusange ya BK Group Plc, hemerejwemo imyanzuro inyuranye
Jean Philippe Prosper yongeye kwemezwa nk’Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Abanyamigabane ba BK Group Plc bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .