Iyo nyungu irimo arenga miliyari 13,81 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyari 141 Frw), izo banki zakuye ku mashami y’izo banki abarizwa mu Rwanda yabonye mu 2023.
CBK igaragaza ko iyo nyungu banki zo muri Kenya zabonye mu mashami yazo ari hanze y’iki gihugu kiyobowe na Perezida William Ruto yikubye hafi kabiri ivuye kuri miliyari 32.51 z’Amashiringi ya Kenya (arenga miliyari 332 Frw) yari yabonye mu 2022.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ni yo iyoboye mu bihugu byasaruwemo akayabo n’amabanki yo muri Kenya kuko yihariye miliyari 30,1 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyari 307 Frw) angana na 45.52% by’amafaranga yose.
Ubu muri banki icumi z’ubucuruzi zikomeye ziri mu Rwanda, esheshatu ziri mu maboko y’ibigo by’Abanya-Kenya muri gahunda bifite yo gukomeza kwagura ubucuruzi bwabyo n’amashami muri Afurika y’Iburasirazuba.
Banki iheruka kujya mu maboko y’abashoramari b’Abanya-Kenya ni Cogebanque, yaguzwe n’ikigo Equity Group Holdings Plc. Icyo kigo ni na cyo gisanganywe Equity Bank Rwanda.
Igurwa rya Cogebanque ryaje rikurikira andi mabanki yo mu Rwanda yaguzwe n’ibigo by’imari byo muri Kenya nka BPR Bank Rwanda yaguzwe na KCB Group, Banque Commerciale du Rwanda (’BCR’) yaguzwe na I&M Bank mu 2012 bikabyara I&M Bank Rwanda.
Izi banki zasanze izindi zifite inkomoko muri Kenya nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.
Ni mu gihe muri RDC harimo KCB Bank ifite amashami 109, Equity Bank ifiteyo amashami 79 na Trust Merchant Bank.
Uretse u Rwanda rwihariye 20,89% by’iyo nyungu yose Uganda yihariye 13,45%, Tanzania yo yari ifitemo 8.53%, Sudani y’Epfo 6.67%, Ibirwa bya Maurice 3.40% na ho u Burundi bwo bwihariye 1.56%.
Inguzanyo banki zo muri Kenya zatanze ku baturage bo mu mashami yo mu Karere mu 2023 yazamutseho 52,2% igera kuri miliyari 8.4$ avuye kuri miliyari.
RDC yihariye hafi 36,4% by’izo nguzanyo zose zatangiwe ku mashami yo hanze ya Kenya, bingana na miliyari 3,07$ mu gihe u Rwanda rwo rwihariye 17,4% n’arenga miliyari 1.4$ arenga (miliyari 1847 Frw)
Tanzania yo yihariye 18,6%, Uganda bikagaragara ko yahawe inguzanyo ingana na 16,1% by’inguzanyo yose.
Mu 2023 byabarurwaga ko mu mabanki atatu ya mbere afite umutungo mwinshi mu Rwanda, afitwemo imigabane n’Abanya-Kenya yari abiri.
Uretse Bank of Kigali Plc ya mbere yabarirwaga umutungo wa miliyari 1700 Frw, BPR Rwanda Plc yari iya kabiri n’umutungo mbumbe wa miliyari 648 Frw na ho I&M Bank ifite umutungo wa miliyari 429 Frw.
Kimwe mu bituma aya mabanki akomeza kwisanga ku isoko ry’u Rwanda, hagaragazwa ko bituruka ku mutekano n’uburyo bwashyizweho bworohereza abashoramari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!