00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki yo muri Amerika itsura Amajyambere irakataje mu guteza imbere imishinga iciriritse mu Rwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Banki yo muri Amerika itsura Amajyambere, U.S. International Development Finance Corporation, DFC, ikomeje guteza imbere abafite imishinga mito mu Rwanda, binyuze mu kuyiha inguzanyo no kuyifasha kongera inyungu, aho kugeza ubu imaze gushora agera kuri miliyari 8$ muri Afurika.

Imishinga imaze gufashwa n’iyi banki mu Rwanda ni iy’ubuhinzi, iy’imari ndetse n’iy’ubukerarugendo n’amahoteli.

Bamwe mu bafashijwe nayo, Alissa na Josh Ruxin, batangije ibikorwa byabo mu Rwanda bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira bafite restaurant imwe yitwa Heaven mu 2008 none ubu imaze gushibukamo imishinga myinshi.

Uyu muryango ubikesheje DFC waguye ibikorwa byawo mu gihe gito, aho ubu basigaye bafite restaurant ebyiri, Hotel ebyiri n’umushinga wo gutembereza ba mukerarugendo witwa Heaven Tours.

Ibi byahaye akazi urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda ndetse iyi mishinga igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Josh Ruxin yagize ati “Iyo ushyigikiwe na DFC, amabanki yandi yo mu gihugu asigara agukomangira. Iyo tudahabwa umutekano w’amafaranga yacu na DFC sinzi niba twari kwaguka vuba nk’uko byagenze. Heaven, The Retreat hotel ndeste na Heaven Tours byagutse vuba tugitangira gukorana n’iyi banki.”

Yongeyeho ko agiye kwigisha abafite imishinga mito mu Rwanda uko iyi Banki izabafasha kwagura ibikorwa byabo, nkuko yabafashije.

DFC yafashije Heaven mu kuyiha ubwishingizi, ariko ifite n’izindi serivisi itanga zirimo guha imishinga mito icyizere cyo gukomeza gukora iyiha inguzanyo, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

DFC ishora imari hirya no hino ku Isi mu bikorwa bitandukanye, aho ubu imaze gushora miliyari 33$ ku Isi hose, by’umwihariko igafasha imishinga ikizamuka.

Iyi Banki kandi yatangije gahunda yo gushora imari mu mishinga y’abagore ibaha inguzanyo, hagamijwe kuziba icyuho kigaragara mu mishinga igitangira aho usanga imyinshi ifitwe n’abagabo.

Umwihariko w’iyi banki ni uko kugira ngo itange inguzanyo ku mishinga ikizamuka bitagisaba kuba iyo mishinga ifite abaterankunga bo muri Amerika, ahubwo ufite umushinga wese wifuza gukorana nayo iramufasha.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’iyi banki, Roxanne Ryan Alozie, yagize ati “Kuba abaka inguzanyo bitakiri ngombwa ko baba bafite umuterankunga muri Amerika, biha amahirwe abakiliya bacu bo hirya no hino ndetse tukamenya ko turi kugera no kuri ba baturage bifuzaga gukorana natwe ariko ntibibakundire.”

Ushaka gukorana na DFC cyangwa kumenya byinshi kuri yo, wasura urubuga rwayo www.dfc.gov.

Bamwe mu rubyiruko rwungukiye mu mishinga ya Alissa na Josh Ruxin rugahabwa akazi
Imishinga y'ubukerarugendo n'amahoteli ni imwe mu yo DFC ifasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .