00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bank of Africa yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga idasaba inyungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 03:53
Yasuwe :

Bank of Africa yavuguruye inguzanyo yise IGA, ifasha ababyeyi n’abanyeshuri muri rusange kubona amafaranga n’ibikoresho byose bikenerwa ku ishuri.

Mu gihe umwaka w’amashuri 2022/2023 utangiye, ibibazo ni byinshi ku babyeyi batandukanye basanzwe batorohewe no guhenda k’ubuzima, kubera ibibazo by’ubukungu byugarije isi.

Bank of Africa yashyizeho inyunganizi ifasha ababyeyi kubona amafaranga y’ishuri muri ibi bihe byo gutangira amashuri, biciye mu nguzanyo ya IGA igenewe buri wese ukorana n’iyi banki, akarusho iyi nguzanyo ikaba yishyurwa nta nyungu.

Inguzanyo ya IGA yemerewe buri muntu wese winjiza amafaranga mu buryo buhoraho buri kwezi, igihe cyose yanditse ibaruwa ibisaba akayishyikiriza ishami rya Bank of Africa rimwegereye. Amafaranga ayahabwa mu gihe gito kitarenga iminsi itatu y’akazi.

Iyi nguzanyo nta mubare ntarengwa w’amafaranga umuntu ashobora kwaka ifite, kuko bigendana n’ubushobozi bwo kwishyura umukiliya afite.

Aho iyi nguzanyo itandukaniye n’izindi, ni uko nta nyungu isabwa, bivuze ko amafaranga wahawe ariyo wishyura, nabwo ukayishyura mu gihe cy’amezi icumi uhereye igihe inguzanyo yatangiwe.
Ni inguzanyo kandi igenewe n’abandi basanzwe bafite inguzanyo.

Bank of Africa yatangaje ko umuntu yishyura kugeza kuri 50% y’ayo yinjiza mu kwezi, iyo nta yindi nguzanyo asanganywe. Mu gihe asanganywe izindi nguzanyo, habarirwa hamwe ayo yemerewe ku buryo ayo yishyura inguzanyo zose na IGA ibariwemo, atarenga 50% y’ayo yinjiza mu kwezi.

Nta yandi mafaranga ukeneye iyi nguzanyo asabwa, usibye amafaranga yishyura ako kanya ya komisiyo yo gukurikirana iyo dosiye y’ubusabe, nk’uko bihoraho ku nguzanyo zose.

Ku bindi bisobanuro, egera ishami rya Bank of Africa rikwegereye cyangwa uhamagare ku mirongo 5120 cyangwa 0788172600.

Ushobora no kwifashisha imbuga nkoranyamba za Bank of Africa, haba kuri Facebook cyangwa Twitter, kuri @BankOfAfricaRw.

Bank of Africa ikomeje kwegereza abakiliya serivisi zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .