Access Bank Rwanda yasabye abakiriya bayo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga birinda COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mata 2020 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Access Bank Rwanda irashishikariza abakiriya bayo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, bufasha abakiriya kuba bakoresha serivisi za banki bari mu rugo. Ibi biri mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda yashyizweho.

Iyi banki yagize iti “Hagendewe ku ngamba zashyizweho mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, turabakangurira gukoresha uburyo banki yanyu yabashyiriyeho, kugira ngo mukomeze gahunda zanyu aho muri hose.”

“Uburyo bwacu bw’ikoranabuhanga buzabafasha kohererezanya mafaranga, kwishyurana, kugenzura konti zanyu n’ibindi.”

Access Bank Rwanda ivuga ko umuntu ashobora kwiyandikisha ku miyoboro itandukanye nka ‘Access Mobile USSD’ kuburyo yabasha gukoresha serivisi za Banki kuri telefone ye ngendanwa. Kwiyandikisha biroroshye ni ugukanda *903*1# ugakurikiza amabwiriza.

Ushobora kureba amafaranga ari kuri konti yawe, kohereza amafaranga (kuri mobile money no mu zindi banki), kubona PayDay Loan (Inguzanyo ku mushahara itangirwa kuri telefone), kugura ikarita yo guhamagara, umuriro, Startimes ndetse n’ibindi.

Ushobora kandi kuba wanakoresha uburyo bwa Access Pay online banking wishyura imisoro ndetse unohereza amafaranga ku bantu benshi batandukanye icyarimwe (Bulk transfers).

Hari kandi WhatsApp Banking yagufasha kugera kuri serivizi za Access Bank Rwanda ukoresheje WhatsApp, bisaba kwandikira izi nimero +250738000903 ukoresheje WhatsApp.

Access Bank Rwanda ivuga ko ukeneye ibindi bisobanuro, wabariza kuri: 0788145300, cyangwa kuri [email protected]

Access Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki zikomeye mu Rwanda, umwaka ushize ikaba yarahawe impamyabushobozi eshatu zikomeye ku rwego rw’amabanki, zishimangira ubushobozi bwayo mu gutanga serivisi nziza ku bakiriya no kurinda umutekano wa konti zabo n’uw’amakuru ya banki muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .