00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga miliyari 1.7 ku Isi nta konti ya banki bagira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 April 2022 saa 12:33
Yasuwe :

Imibare iheruka ya Banki y’isi yagaragaje ko mu basaga miliyari zirindwi batuye Isi, abasaga miliyari 1.7 nta konti n’imwe ya banki bagira, ibintu bifatwa nk’ibidindiza iterambere.

Nubwo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, Banki y’Isi igaragaza ko kubona serivisi z’imari kuri benshi mu batuye mu bice by’Isi bitaratera imbere, bikiri inzozi.

Ikibazo gikomeye no mu bice byitwa ko izo serivisi z’imari zirimo, hari abagitaka gucibwa ikuguzi kinini kugira ngo bazibone.

Impamvu abantu basaga miliyari 1.7 badafite konti za banki si ubushake ahubwo ni uko aho batuye nta bigo by’imari na za banki bihagera, n’aho biri bikaba bihenze kubikoresha.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze umwaka ushize na Merchant Machine, ikigo cyo mu Bwongereza bwagaragaje ko ibihugu nka Maroc, Vietnam, Misiri, Philippines, na Mexique ari byo bya mbere bifite abaturage benshi badakorana n’ibigo by’imari.

Uburasirazuba bwo hagati na Afurika, byihariye 50 % by’umubare w’abantu badakorana n’ibigo by’imari.

Icyakora, Banki y’Isi igaragaza ko imbaraga zikomeje gushyirwa muri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga ziri gutanga umusaruro, kuko mu myaka itatu ishize nibura abasaga miliyoni 500 bagejejweho serivisi z’imari.

Kuba aba bantu badafite konti za banki cyangwa iz’ibindi bigo by’imari, binagira ingaruka ku yindi mibereho yabo kuko byumvikane ko baba badashobora kuguza cyangwa kwizigamira byoroshye ngo biteze imbere, kuba bigoye kwishyura zimwe muri serivisi z’imibereho myiza nko kwivuza, umuriro, amazi n’ibindi cyangwa se ugasanga nta n’ubwo bibageraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .