00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi basaga 130 b’amabanki, barangije amasomo yitezweho kubafasha kuzamura umusaruro

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 2 December 2024 saa 05:58
Yasuwe :

Abakozi 137 b’amabanki basoje amasomo yo kongera ubumenyi agamije kunoza serivisi batanga mu bigo bakorera, yateguwe n’Ikigo Rwanda Academy of Finance.

Ku wa 29 Ugushyingo 2024 nibwo aba bakozi bahawe impamyabushobozi zabo nyuma yo gusoza amasomo y’amezi atandatu, harimo 67 barangije icyiciro cya mbere (RAF1), na 70 basoje icyiciro cya kabiri (RAF2).

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba n’umushyitsi mukuru, John Rwangombwa, hamwe n’abayobozi b’amabanki atandukanye mu Rwanda, abo mu Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA) ryanashinze Rwanda Academy of Finance (RAF), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Bahawe amasomo yibanze mu kunoza ubunyamwuga mu mirimo itandukanye ikorerwa muri banki, harimo kumenya imikorere yayo, gucunga umutungo, kwakira neza abakiliya, gutanga inguzanyo n’ibindi.

RAF itanga amasomo mu byiciro bibiri birimo ikigenewe abakozi bafite ubumenyi rusange mu by’amabanki cyangwa abifuza gutangira uyu mwuga n’icyiciro cya kabiri kigisha abayobozi b’amashami ya banki (Branch Managers). Hari no gutegurwa ikiciro cya gatatu kizatangira umwaka utaha kizahugura abayobozi bakuru b’amabanki.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yashimye uruhare rwa Rwanda Bankers’ Association mu kongerera ubumenyi abakozi b’amabanki, hagamijwe kubaka urwego rw’imari rukomeye kandi rwihagazeho.

Yibukije abasoje amasomo ko bafite inshingano zo gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura urwego rw’imari no kurwubaka ku buryo bukomeye, bitegura guhangana n’impinduka izo ari zo zose no gushyira mu bikorwa ibyo bize bita ku babagana.

Ati “Ubumenyi mwahawe ni igikoresho cy’ingirakamaro kizadufasha gushimangira urwego rw’imari mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amasomo mwize rero yabateguye guhanga udushya no gufata ibyemezo bifatika biganisha ku iterambere ry’urwego rw’imari.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank PLC mu Rwanda, akaba ari na Perezida wa Rwanda Bankers’ Association, Hannington Namara, yavuze ko abarangije amasomo bose ari abakozi b’ibigo by’imari, kandi ubumenyi bahawe buzabafasha kongera umusaruro n’imikorere myiza mu bigo bakorera, bikarinda ibihombo mu rwego rw’imari.

Umuyobozi w’ishami rya Banki y’abaturage (BPR Rwanda Plc) Kayonza, uri mu basoje amasomo, Diogène Twizeyimana yavuze ko yishimiye kuba amasomo yahawe, azamufasha kongera ireme ry’ibyo yakoraga.

Twizeyimana kandi uri mu batsinze neza aya masomo, yavuze ko ari ibyiza guhora umuntu yiyungura ubumenyi mu kazi akora ko bizatuma n’akazi kabo gakorwa neza.

Ati “Aya masomo rero twahawe ni amasomo meza arimo ibintu bitandukanye, harimo uburyo tugomba gukora akazi kacu kandi tukakanoza, uburyo bwo gufata neza abakiliya, nk’uko mubizi turi mu isi iri kugendana n’ikoranabuhanga rero nabyo turi kureba uburyo twagendana naryo, tukamenya ibyo abakiliya bakeneye n’uburyo bwo kubibahera ku gihe. Turifuza ko buri muntu utugana yahabwa serivisi inoze kandi ku gihe.”

Umukozi muri Banki ya Kigali, akaba ari mu bitwaye neza, Cloritah Naamara Mbabazi, yavuze ko yishimiye intambwe yateye izamufasha kurushaho gukora akazi neza.

Ati “Aya masomo yatwunguye byinshi, usibye ibyo tungutse mu mashami dukoramo gusa ahubwo ubu n’andi mashami akubiye mu mikorere ya banki hari ubufasha twatangamo mu gihe badukeye, kuko aya masomo yatwigishije byinshi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RBA, Tony Francis Ntore, yashimiye abasoje amasomo, abasaba gukomeza kwitwara nk’abanyamwuga no gushyira ubumenyi bahawe mu bikorwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yashimiye RBA ku musanzu itanga wo kongerera ubumenye abakozi ba banki
Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC akaba n'umuyobozi mukura wa RBA, yavuze ko yiteze umusaruro mwiza ku basoje amasomo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RBA, Tony Francis Ntore, yasabye abasoje amasomo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe
Abakozi b’amabanki 137 basoje amasomo abahugura ku bikorwa by'amabanki bitandukanye
Ni abakozi bitezweho kongera umusaruro mu kazi kabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .