Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane nk’imwe muri gahunda zigize icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya.
Abakozi n’abayobozi ba BPR Bank Rwanda Plc bazengurutse mu Ntara zose bahura n’abakiliya babo mu rwego rwo kubashimira no kungurana ibitekerezo kuri serivisi batanga.
Abakiliya b’iyi banki nabo bahawe umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo n’ibibazo bafite.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ugushimira abakiliya b’iyi banki.
Ati “Nagira ngo mbashimire kuba mwarahisemo kwemera kuba bamwe mu bafatanyabikorwa bacu, tunabasaba no kujya mutubwira mu gihe mubona hari aho mukeneye ubufasha bwacu."
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda, Ntwali Innocent nawe agaruka kuri iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe abakiliya yavuze ko basanze ari ingenzi kuba batumira abakiliya babo b’i Kigali bakaganira.
Ati "Birizihizwa ku Isi hose, BPR Bank uyu munsi twahuje abakiliya bo muri Kigali ariko tumaze icyumweru duhura n’abandi bakiliya hirya no hino mu gihugu kugira ngo tuganire nabo tubashimire kuko dukorana neza ariko tunabasaba ibitekerezo byatuma tubaha serivisi nziza kurushaho."
Mu butumwa BPR Bank Rwanda Plc yageneye abakiliya bayo yabibukije ko ibikorwa byayo ikora umunsi ku wundi ari ukugira ngo ishake icyatuma serivisi itanga ziba igisubizo ku bakiliya bayo kandi ibizeza ubufatanye mu bikorwa bya buri munsi bigamije kubateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Yves Niyitegeka amaze imyaka irenga 25 akorana na BPR Bank mu bucuruzi akora. Yashimiye banki ku bwo kumuba hafi bagakomeza no kumuha serivisi nziza.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!