00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Républicains basubiranyemo nyuma yo gutsindwa muri Sena ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 10:14
Yasuwe :

Ishyaka ry’Aba-Républicains ryo muri Leta Zunze Ubumwe ryacitsemo ibice, aho abarigize bitana ba mwana ku mpamvu zatumye batsindwa amatora y’Abasenateri, maze Aba-Démocrates bakagumana ubwiganze muri Sena.

Amajwi agaragaza ko Aba-Démocrates baje imbere mu matora n’imyanya 50 kuri 49 y’Aba-Republicains, nyuma yo kwegukana intsinzi muri Nevada.

Nubwo amatora muri Georgia azaba mu Ukuboza 2022, Aba-Républicains batsinze amajwi akaba 50-50, Aba-Démocrates bakomeza kwiganza kubera ijwi rya Visi Perezida Kamala Harris.

Aba-Républicains bakomeje kwitana ba mwana, bamwe bikoma Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Amerika, abandi intoki bakazitunga umuyobozi w’abasenateri b’iri shyaka, Mitch McConnell.

Guverineri wa Maryland ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, Larry Hogan, akaba umuntu wakomeje kunenga Trump, yongeye kumuturnga agatoki kuri iki Cyumweru, aganira na CNN.

Yagize ati "Aya ni amatora ya gatatu yikurikiranya Trump atumye dutsindwa. Yavuze ko tuzarambirwa guhora dutsinda. Ariko ubu turambiwe gutsidnwa."

Uwahoze ari Umujyanama wa Trump muri Wite House, Stephen Miller, kuri iki Cyumweru we yabwiye Fox News ati "Imikorere y’Aba-Républicains yashyizweho na Mitch McConnell ntabwo ishamaje, ntabwo ibasha kumvisha neza abatora impamvu bakwiye gutora batyo."

Kwegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko bitanga agahenge ku muyobozi uriho nk’igihe ashaka gushyiraho abayobozi cyangwa izindi gahunda nshya, zikeneye kwemezwa n’inteko ishinga amategeko, maze zikabasha gutambuka.

Mu gihe Aba-Démocrates bamaze kwegukana ubwigaze muri Sena, amahirwe ni menshi ko aba-Républicains bashobora kwegukana ubwiganze mu badepite, House of Representatives.

Byitezwe ko aya mashyaka azogera guhangana bikomeye mu 2024 mu matora ya perezida.

Mu gihe Biden yakongera kwiyamamaza, hazongera kubaho ihangana nk’iryabaye mu 2020 ubwo yari ahatanye na Donald Trump, aho byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri azatangaza ko aziyamamaza.

Aba-Républicains bamwe bashinja Trump gutuma batsindwa amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .