ECOBANK yorohereje abafunguza konti z’amanyarwanda n’amadovize guhabwa ikarita ya ATM ako kanya

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Mu rugendo rw’ikoranabuhanga rya banki, indongozi muri zo ‘ECOBANK’ ikomeje kwesa imihigo yo korohereza abayigana ibashyiriraho uburyo bwo gufunguza konti igenewe amafaranga yo mu Rwanda no mu bindi bihugu, ugahita uhabwa n’ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ukoresha ako kanya, aho uri hose ku Isi.

Ni uburyo ECOBANK ivuga ko bugiye gukuraho imbogamizi ku bajyaga batinya gufungura konti zo gushyiraho amafaranga yo mu mahanga nk’amadorali, amayero cyangwa amapawundi kubera ko bo nta karita bajyaga bahabwa.

Uzafunguza konti iyo ari yo yose azajya ahita ahabwa ikarita ya Visa cyangwa Mastercard izajya imufasha kwishyura ibyo yahahiye kuri internet, mu maguriro atandukanye no kubikuza ayo mafaranga ari hanze y’igihugu bitamusabye kubanza kuvunjisha.

Ni umwihariko iyi banki ivuga ko uzarushaho gufasha abakiliya bayo kunogerwa na serivisi zitandukanye zibasaba gukoresha ubwoko bunyuranye bw’amafaranga yo mu mahanga bitabagoye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwamamaza Ibikorwa bya ECOBANK mu Rwanda, Mana Désiré, yabwiye IGIHE ko buri mafaranga yose yemerewe gufungurizwa konti mu Rwanda, nyiri konti ahita ahabwa ikarita ijyanye nayo.

Yagize ati “Wafunguza konti y’amanyarwanda, amadorali, amayero cyangwa amapawundi muri ECOBANK, uhita uhabwa ikarita ako kanya kuri konti iyo ari yo yose ushaka.”

Mana yakomeje avuga ko abantu benshi bajyaga bagorwa no kubona ikarita ibafasha kubikuza amafaranga y’amanyamahanga bidasabye kubanza kuvunjisha, by’umwihariko iyo babaga bari mu mahanga.

Iyi karita itangwa na ECOBANK yemerera buri wese kubikuza amadorali, amayero cyangwa amapawundi bitewe na konti yafunguje, ku byuma bya ATM bitanga ubwoko bw’ayo yahisemo ku Isi hose.

Ku muntu ufite konti y’amafaranga yo mu mahanga ariko akaba yifuza kubikuza ku byuma byo mu Rwanda, na we ntagorwa na gato no kuba konti ye itariho amanyarwanda kuko ibyuma bikuraho amanyamahanga ahwanye neza n’amafaranga y’u Rwanda yabikuje.

ECOBANK ivuga ko gushyiraho iyi serivisi bigamije kongerera abakiliya bayo n’abandi bayigana kugira uburyo bwinshi bwo guhitamo, kuko ahandi ho basabwa gutunga konti y’amanyarwanda kugira ngo bahabwe ikarita ya ATM.

Gufunguza konti y’amafaranga yo mu mahanga cyangwa amanyarwanda ugahabwa n’ikarita yayo bikorerwa ku mashami yose ya ECOBANK mu Rwanda ari yo Rusizi, Huye, Nyamirambo, CHIC, ku cyicaro gikuru, Kigali Heights, Remera, Kicukiro na Sonatubes.

Mu rwego rwo kugera kuri benshi bishoboka ECOBANK yagabye amashami mu bihugu 33 byo ku Mugabane wa Afurika aribyo Togo, Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya, Tanzanie, Zambie, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Cape Verde, Senegal, Guinée, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberie, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Bénin, Niger, Nigérie, Cameroun, Tchad, Guinée Equatoriale n’Ibirwa bya Sao Tome na Principe.

Kuri serivisi za banki zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ECOBANK ni yo iza imbere ndetse imaze kwigarurira benshi by’umwihariko muri serivisi zo kohererezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubu ushobora gufunguza konti y’amafaranga y'u Rwanda cyangwa ayo mu mahanga muri ECOBANK, ugahabwa ikarita ya ATM ako kanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .