Ibyo wamenya kuri konti zo kuzigama zibyara inyungu muri Unguka Bank

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyahungabanyije ubukungu bw’Isi yose. Ni ibihe byaje bitunguranye, bisanga bamwe batariteguye bihagije ku buryo bahangana nabyo.

Icyizere cyo gushyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe kuri bamwe cyarayoyotse. Unguka Bank itangaza ko bumwe mu buryo bwo guteganyiriza ibibazo nk’ibyo biza bitunguranye ari ukuzigama.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank, buragaragaza ko abizigamiye muri iyo banki babonye uburyo bwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus n’igenamigambi ryabo ntirihagarare.

Iyi Banki ivuga ko “Byagaragaye ko abantu batari barizigamiye bagize ibibazo ariko abari barizigamiye bo bakoresheje ubwizigame bwabo bahangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.”

Unguka Bank itangaza ko ifite konti zitandukanye zo kuzigama kandi zibyara inyungu.

- Flexi saving account: Ni konti ibyara inyungu zishimishije buri kwezi kandi nta mafaranga yo kuyicunga asabwa. Nyirayo ashobora kuyibikuzaho kabiri mu kwezi ku buntu.

- Konti yo kuzigamira inyubako: Ufunguje iyo konti asabwa guhita abitsaho ibihumbi 100 Frw kandi akajya ashyiraho atari munsi y’ibihumbi 50 Frw buri kwezi.

Ubwo bwizigame ntibukorwaho mbere y’igihe cyagenwe kidashobora kujya munsi y’amezi 18. Iyo icyo gihe kirangiye uwizigamiye ahabwa inguzanyo yo kubaka cyangwa kugura inzu ikubye inshuro ebyiri n’igice z’ayo amaze kubitsa hiyongereyeho ayo yizigamiye, ingwate ikaba iyo nzu.

- Konti yo kuzigamira umushinga: Ifasha benshi gushyira mu bikorwa imishinga yabo. Uyifite asabwa gushyiraho nibura ibihumbi 30 Frw buri kwezi. Nyiri iyo konti ashobora guhabwa inguzanyo yo gukora umushinga we ariko akaba nibura yarazigamiye 20% y’amafaranga yose umushinga ukeneye.

- Konti yo Kuzigamira amashuri: Ifasha umuntu guteganyiriza amashuri ye cyangwa ay’umwana we. Kuyifungura bisaba ibihumbi mirongo 50 Frw, uyifunguje akajya ashyiraho nibura ibihumbi 10 Frw buri kwezi. Iyi konti ishobora kubikuzwaho rimwe mu gihembwe.

- Konti yo kuzigama y’abana: Ifungurwa mu mazina y’umwana uri hasi y’imyaka 16 ariko akaba ahagarariwe n’umubyeyi we cyangwa umurera. Ukiyifungura ubitsaho nibura 5000 Frw, itangira kubyara inyungu iyo bwizigame bugeze ku bihumbi 50 Frw. Nta mafaranga yo kuyicunga asabwa .

- Abanyeshuri nabo bashobora kwizigama kuri ‘Konti yo kuzigama y’abanyeshuri’ kugira ngo bajye bashobora gukemura ibibazo by’ibikoresho by’ishuri. Umaze kugezamo ibihumbi mirongo 30 Frw atangira kungukirwa.

Unguka Banki itangaza ko serivisi nziza arizo ishyize imbere mu kwita ku bukungu n’imibereho myiza y’abayigana. Ukeneye ibindi bisobanuro ahamagara ku murongo utishyurwa 9591.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .