I&M Bank igiye kongera imari shingiro igere kuri miliyari 25Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

I&M Bank Rwanda Plc yatumiye abanyamigabane mu Nteko Rusange ngarukamwaka izaba ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, izasuzuma ikanemeza umwanzuro wo kongera imari shingiro yayo ikava kuri miliyari 6 Frw ikagera kuri miliyari 25 Frw.

Iyi Nteko Rusange izaba hifashishijwe iyakure mu buryo bwa video mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Izasuzuma inemeze ingingo 11.

Itangazo rya I&M Bank Rwanda Plc ritumira muri iyi nama, rivuga ko mu bizasumwa bikanemezwa harimo ‘umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi wo gutangaza umugabane ku nyungu ntakuka ungana n’amafaranga 3 Frw ku mugabane mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 31 Ukuboza 2019.’

Hari kandi gusuzuma no kwemeza umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi wo ‘kongera imari shingiro ya banki ikava kuri miliyari 6 Frw ikagera kuri miliyari 25 Frw’.

I&M Bank itangaza ko mu bindi bizigwa muri iyi nama ari ‘ugusuzuma no kwemeza umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi ku itangwa ry’umugabane w’inyongera mushya w’ubwasisi wishyuwe wose w’agaciro kangana na 10 Frw, kuri buri mugabane usanzwe ufite agaciro ka 10 Frw ugahabwa abanyamigabane basanzwe ba banki babaruwe mu gitabo cy’abanyamigabane ku itariki ya 2 Kamena 2020.

Abanyamigabane kandi bazasuzuma banemeze umwanzuro w’Inama y’Ubutegetsi wo kongera imari shingiro ya sosiyete kugira ngo ibashe kuzamura imikorere yayo ndetse no kubahiriza ibisabwa n’inzego zibishinzwe binyuze mu gushyira imigabane ku isoko ifite agaciro kagera kuri miliyari 10 Frw.

Mu Ukuboza 2018, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje izamuka ry’imari shingiro isabwa kugira ngo banki cyangwa ikigo cy’ubwishingizi cyemererwe gukorera mu Rwanda.

Imari shingiro isabwa kuri banki y’ubucuruzi yavuye kuri miliyari 5 Frw igera kuri miliyari 20 Frw, isabwa banki z’iterambere iva kuri miliyari 3 Frw igera kuri miliyari 50 Frw. Banki zikora nka koperative zo zisabwa miliyari 10 Frw.

Ibigo by’ubwishingizi byavuye ku mari shingiro ya miliyari 1 Frw bigera kuri miliyari 3 Frw ku bitanga ubwishingizi rusange na miliyari 2 Frw ku bitanga ubwishingizi bw’ubuzima.

Icyo gihe Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yagize ati “Ibi birafasha urwego rw’imari, bagende bazana indi miyoboro yafasha Abanyarwanda kurushaho kwizigamira amafaranga, kandi uko barushaho kwizigamira niko urwego rw’imari rugira ubushobozi bwo kuba babona amafaranga ahendutse batangaho inguzanyo ku gihe kirekire.”

Banki zahawe imyaka itanu yo kongera imari shingiro ariko nibura mu myaka itatu zikaba zigejeje kuri miliyari 15 Frw, zikuzuza miliyari 20 Frw mu yindi ibiri ikurikira. Ibigo by’ubwishingizi rusange byo byahawe imyaka itatu, iby’ubwishingizi bw’ubuzima bihabwa ibiri.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko Ikigo cy’Imari uko kigira imari shingiro nini ni nako kigira ubushobozi bwo gutanga imyenda kandi mu gihe kirekire.

Kongera imari shingiro ya I&M Bank bisobanuye ko izabasha gutanga inguzanyo nyinshi kandi z'igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .