U Rwanda rwahawe inguzanyo iciriritse ya miliyari 93 Frw yo gufasha urwego rw’ingufu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Gicurasi 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byasinye amasezerano y’inkunga y’inyongera ya miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari 93.1 Frw yo gushyigikira icyiciro cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere urwego rw’amashanyarazi, Third Rwanda Energy Sector Development Policy Operation (DPO).

Iyi nkunga ni inguzanyo iciriritse izafasha Guverinoma y’u Rwanda kuvugurura ingengo y’imari hagamijwe kwitegura no guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus mu rwego rw’ingufu.

Icyiciro cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere urwego rw’amashanyarazi, ni icya nyuma mu mushinga mugari wagombaga gutwara miliyoni 375 z’amadolari, inguzanyo ya mbere yo gutangiza uwo mushinga ikaba yaratanzwe mu Ukuboza 2017, iya nyuma yatanzwe umwaka ushize.

Uwo mushinga ugomba kurangirana na 2020, ugamije gufasha mu iterambere ry’urwego rw’amashanyarazi mu Rwanda nkuko biri muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere, NST1, mu ntego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko inkunga bahawe izafasha mu guharanira ko serivisi z’amashanyarazi zikomeza gutangwa nta kirogoya.

Yagize ati “Nubwo ingaruka za COVID-19 byitezwe ko zizarangira, urwego rw’ingufu byitezwe ko ruzahura n’ibibazo nyamara gukomeza gutanga serivisi z’amashanyarazi birakenewe cyane kugira ngo serivisi rusange zikomeze, bigabanye icyuho mu isubira inyuma ry’ubukungu kandi abatishoboye bakomeze kwatabwaho.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Ishami ry’u Rwanda, Yasser El Gammal, yavuze ko yizeye ko inkunga yatanzwe izafasha u Rwanda gusubira vuba mu murongo w’iterambere ry’ubukungu.

Ati “Nizeye ko kubera ubuyobozi bwiza, ukwihangana kw’Abanyarwanda, ingamba zafashwe na Guverinoma, inkunga ya Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere izafasha u Rwanda kwigobotora iki cyorezo rusubire mu nzira nziza.”

Mu mpera z’uyu mushinga mu Ukuboza 2020 byitezwe ko ingo 61 % mu Rwanda zizaba zigerwaho n’amashanyarazi, bitange icyizere ku kugera ku 100 % mu mwaka wa 2024.

Uyu mushinga kandi kunoza imicungire y’amashanyarazi hagabanywa ingano itakara, kugabanya igiciro no kongera umusaruro w’ikigo kiyacuruza n’ibindi.

Inguzanyo y'ingoboka u Rwanda rwahawe izifashishwa mu gukomeza gutanga amashanyarazi ku baturage, kunoza imicungire y’amashanyarazi hagabanywa ingano itakara no kongera umusaruro w’ikigo kiyacuruza n’ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .