U Rwanda rusabwa iki ngo 80% by’ubuso bwarwo buterweho amashyamba bitarenze 2030?

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2030, ubuso bungana na hegitari miliyoni ebyiri (80% by’ubutaka bw’u Rwanda bwose) buzaba buteyeho amashyamba, hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Nyuma y’imyaka irindwi uhereye mu 2011 kugeza ubu, mu Rwanda hamaze guterwa no gusanwa amashyamba ari ku buso busaga na hegitari 600.

Ku wa 12 Nzeri 2018, i Kigali habereye inama mpuzamahanga igamije kureba ibyafasha kubungabunga ibidukikije, hagaragazwa ibyo u Rwanda rusabwa ngo rwese uwo muhigo.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukije (IUCN) n’ikigo mpuzamahanga cy’amashyamba, ishami ry’u Rwanda (ICRAF-Rwanda).

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, yavuze ko kugira ngo iyo ntego igerweho bisaba ko inzego zikorana.

Ati “Uburyo bikorwa usanga buri wese akora akantu gato mu buryo budahuza imbaraga. Icyo twabonye, abafatanyabikorwa n’inzego za Lata bakwiye guhuza imbaraga.”

Karangwa yavuze ko akenshi buri kigo cya Leta gikora ukwacyo, ntibisenyere umugozi umwe n’amafaranga ahari ntibiyakoreshe neza.

Ati “Ikibazo si amafaranga! Arahari, ariko kubera kudahuza imbaraga, usanga dusubiramo ibyo abandi bakoze. Niba uyu munsi ndi gukora mu murenge runaka, undi araza ahakore, umwaka utaha haze undi ahakore.”

Ibyo ngo biterwa n’uko nta bugenzuzi buba bwakozwe ku biri gukorwa, uri kubikora, aho abikorera, ubushobozi afite n’ikibura ngo kibe aricyo kibandwaho.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, yagize ati “Twifuzaga ko mu igenamigambi ritaha tuzajya twicara tugahuriza hamwe ibyo dutegenya gukora, tukareba ahantu hafite ibibazo kurusha ahandi tukahahuriza imbaraga n’amikoro.”

IUCN ivuga ko gusana hegitari imwe y’ubutaka haterwa amashyamba, bisaba amadolari asaga 1000 ariko mu Rwanda ngo ntageramo (ari hagati ya 200 na 400) kubera byinshi biterwa n’abaturage mu muganda.

IUCN isanga kuba mu myaka irindwi u Rwanda rwarasannye hegitari zisaga 600 z’amashyamba, bivuze ko rusigaje hegitari miliyoni 1,4.

Ubwo rusabwa hafi 70% bya miliyari 4 Frw zasabwaga kuri hegitari miliyoni ebyiri ariko igikenewe cyane ni ugukorana kw’inzego.

Kugeza ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza yose.

Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba, Tumushime Francine, yavuze ko hagiye gukorwa igenamigambi rihuriweho hagamijwe kwesa uyu muhigo
Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, yavuze ko kugira ngo iyo ntego igerweho bisaba ko inzego zikorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza